skol
fortebet

Abashakashatsi bavumbuye urwengero rw’ inzoga rwabayeho mbere y’ izindi

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu buvumo bw’amateka buri hafi y’umujyi wa Haifa mu majyaruguru ya Israel, Abashakashatsi bahatahuye urwengero rw’inzoga rukuze mu myaka kurusha izindi n’ibisigazwa by’inzoga imaze imyaka ibihumbi 13.

Sponsored Ad

Bavumbuye ibyo ubwo bakoraga ubushakashatsi ku mva yashyingurwagamo abantu banyuzagamo bakagenda bimuka n’abari batunzwe no gusoroma imbuto.

Byari bisanzwe byibazwa ko kwenga inzoga byaba byaratangiye nko mu myaka ibihumbi 5 ishize, ariko ubu bushakashatsi bushobora kuba bugiye guhindura amateka y’inzoga uko yakabaye.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi kandi bisa nk’ibisobanuye ko inzoga itengwaga gusa mu gihe habaga hakorwaga imigati nkuko mbere byatekerezwaga.
Aba bashakashatsi bavuga ko badashobora kumenya icyatangiye mbere gukora imigati cyangwa kwenga inzoga.

Ikinyamakuru cyandika ku bushakashatsi ku mateka ajyanye n’imibereho ya muntu cya Journal of Archaeological Science: Reports, basa nk’abavuga ko inzoga yengwaga mu mihango yo kwibuka abapfuye.

Li Liu wigisha kuri kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wayoboye itsinda ry’aba bashakashatsi, yanditse agira ati:"Ibi ni byo bimenyetso bya kera cyane kurusha ibindi bigaragaza inzoga yakozwe n’umuntu ku isi."

BBC yatangaje ko iyi nzoga ya kera, yari imeze cyane nk’igikoma cyangwa ikindi kintu gifatira, bisobanuye ko uko yari imeze bitandukanye cyane n’inzoga izwi yo muri ibi bihe.

Muri ubu buvumo bwa Raqefet mu misozi ya Carmel muri Israel, hanatahuwe ibinogo byifashishwaga nk’amasekuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa