skol
fortebet

Kenya: Leta yavumbuye abakozi ba baringa basaga 20.000 yahembaga

Yanditswe: Monday 22, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) yashyize ahagaragara abakozi bagera ku 20.000 ba baringa bahabwaga umushahara wa leta buri kwezi.

Sponsored Ad

Raporo yakozwe n’iyi komisiyo, yashyize ahagaragara abantu batabaho bavomaga mu isanduku ya leta.

Muri raporo ngarukamwaka ikubiyemo umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, PSC yemeje ko hari abakozi ba baringa 19.467 b’inyongera mu bigo bya Leta n’amashami atandukanye.

PSC yahishuye ko raporo z’umugenzuzi w’ingengo y’imari Margaret Nyakango yagaragaje kudahuza ku mafaranga akoreshwa mu gihugu, aho 70% by’ingengo y’imari igenerwa guverinoma ndetse n’intara akoreshwa mu bintu bitandukanye birimo no guhemba abakozi, mu gihe 30% akoreshwa mu iterambere.

Raporo yakozwe na PSC ikurikirana imikorere y’inzego za Leta, yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, abakozi 19.467 ba baringa bongerewe ku bagomba guhembwa na leta binyuze mu ma minisiteri n’ibindi bigo bya leta.

Minisiteri n’ibigo bya Leta ni bo bagize umubare munini w’abakozi bemewe bangana na 12, 535 bakurikirwa n’ibigo bya Leta kuri 4,558 na kaminuza za Leta ku 2.287.

Imiryango 21 muri 523 niyo ifite gahunda isobanutse yerekeranye no kwinjiza abakozi mu mirimo,uburyo bwo gutanga amahugurwa no gutanga akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa