skol
fortebet

Leta y’Ubwongereza izishyura u Rwanda miliyoni 244 FRW kuri buri mwimukira ruzakira

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo kigenzura amafaranga leta y’Ubwongereza ikoresha cyahishuye ko Ubwongereza buzariha u Rwanda nibura miliyoni 370 z’amapawundi muri gahunda y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Sponsored Ad

Ayo angana na miliyari 603 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Icyo kigo cyanahishuye ko kuri buri muntu uzoherezwa mu Rwanda, leta y’Ubwongereza izanaruriha amapawundi 150,000 (miliyoni 244Frw) mu gihe cy’imyaka itanu.

Ishyaka Labour, rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko iyi mibare mishya yo muri iyo raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari (National Audit Office, NAO) ari "igisebo ku gihugu".

Ariko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yagize iti: "Kudakora ikintu na kimwe ntibyabura kugira ibiguzi [ingaruka] bikomeye."

Umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yagize ati: "Keretse tugize icyo dukora, [naho ubundi] ikiguzi cyo gucumbikira abasaba ubuhungiro cyitezwe kugera kuri miliyari 11 z’amapawundi buri mwaka bitarenze mu 2026.

"Ubwimukira bunyuranyije n’amategeko bupfiramo abantu ndetse bugatuma hakomeza kubaho ubucuruzi bw’abantu, kandi kubera iyo mpamvu birakwiye ko dushyira amafaranga mu bisubizo byo kumena uru ruhererekane rutarambye."

Raporo y’ikigo NAO isohotse nyuma yuko abadepite bari bamaze igihe basaba ko habaho umucyo kurushaho ku mafaranga iyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro izatwara.

Bijyanye n’iyo gahunda y’imyaka itanu, Ubwongereza bwashobora kohereza mu Rwanda abantu bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Intego y’iyi gahunda ni uguca intege abantu bambuka umuhora wa English Channel bari mu mato (ubwato) mato - ikintu Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yagize kimwe mu byihutirwa by’ingenzi ku butegetsi bwe.

Ariko iyo gahunda yadindijwe n’ibirego byo mu nkiko ndetse nta muntu n’umwe uroherezwa mu Rwanda.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko ifite intego ko indege zitwaye abasaba ubuhungiro zizaba zahagurutse zerekeza mu Rwanda bitarenze mu ntangiriro y’impeshyi y’uyu mwaka.

Itegeko ririmo gushaka kuvugurura iyo gahunda ryemejwe n’abadepite ndetse rizagibwaho impaka mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena mu cyumweru gitaha, aho abarinenga bashobora kwifashisha iyi mibare mishya y’ikiguzi cy’iyo gahunda.

Muri iyo gahunda, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yemeye kuriha amafaranga mu kigega cyo gufasha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda, no gutanga andi mafaranga yo kuriha ikiguzi cyo gutunganya iyo gahunda no kwimurira abo bantu mu Rwanda.

Kuva muri Mata (4) mu 2022, Ubwongereza bumaze kuriha u Rwanda miliyoni 220 z’amapawundi (miliyari 358Frw) muri icyo kigega cy’iterambere ry’ubukungu, ndetse mu myaka itatu iri imbere byitezwe ko buri mwaka buzaruriha inyongera ya miliyoni 50 z’amapawundi (miliyari 81Frw).

Ayo yose hamwe ni miliyoni 370 z’amapawundi mu gihe cy’imyaka itanu.

Niba amaherezo abantu barenga 300 boherejwe mu Rwanda, Ubwongereza bwariha muri cya kigega miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 195Frw) arihwa rimwe, ndetse n’andi mapawundi 20,000 (miliyoni 32Frw) kuri buri muntu uhoherejwe.

Byiyongera kuri ibyo, leta y’Ubwongereza yanatanga amapawundi 150,874 kuri buri muntu yo kuriha ibiguzi bitandukanye nk’icumbi, ibiribwa n’uburezi.

Aya mafaranga yahagarara igihe umuntu yaba ahisemo kuva mu Rwanda, ahubwo Ubwongereza bukariha amapawundi 10,000 (miliyoni 16Frw) kuri buri muntu mu kumufasha kuva mu Rwanda.

Iyi raporo y’ikigo NAO inahishura ko ikiguzi cyo gutegura iyi gahunda gishobora kwiyongera kikava kuri miliyoni 20 z’amapawundi kikagera kuri miliyoni 28 z’amapawundi.

Hanitezwe ko hari ibindi biguzi bizabaho mu gihe kiri imbere, harimo nk’ikigereranyo cy’amapawundi 11,000 kuri buri muntu ku ngendo z’indege zerekeza mu Rwanda.

Ikigo NAO nta mwanzuro gitanga niba iyi gahunda ikwiranye n’amafaranga yayigendaho, kuko iki kigo cy’ubugenzuzi cyavuze ibi byaterwa niba ishoboye guca intege abantu ntibajye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ishyaka Labour ryasezeranyije gukuraho iyo gahunda niritsinda amatora ataha, rivuga ko ari "umukino wo gukurura abantu [abatora]" uhenze.

Yvette Cooper, umunyapolitiki wo muri Labour ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yagize ati: "Iyi raporo ihishura igisebo ku gihugu abo mu ishyaka [riri ku butegetsi] rya Conservative bamaze igihe bagerageza guhisha.

"Isesengura ryayo riteye ubwoba rigaragaza ko ibiguzi by’iyi kinamico yananiwe ijyanye n’u Rwanda biri no hejuru cyane kurusha uko byibazwaga mbere."

Iyi raporo yakozwe mu gusubiza ku busabe bwa komite ebyiri z’abadepite zihuriwemo n’amashyaka - ari zo komite ku mikoreshereze y’imari ya leta na komite ku bibazo by’imbere mu gihugu.

Mu Kuboza (12) mu 2023, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru cyane muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yandikiye ibaruwa abagore babiri bayobora izo komite, abahishurira bimwe mu biguzi bijyanye n’iyo gahunda, ariko bavuze ko iyo baruwa itatanze amakuru ahagije ku mafaranga amaze gutangwa kugeza ubu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa