skol
fortebet

Perezida Ruto avuga ko yaboneye akazi Abanya-Kenya 2,500 muri Saudi Arabia

Yanditswe: Sunday 17, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya William Ruto avuga ko iki gihugu cyageze ku masezerano yo kohereza abakozi muri Saudi Arabia (Arabie Saoudite).

Sponsored Ad

Bijyanye n’ayo masezerano yagezweho ku wa kane, abaforomo n’abandi bakozi bafite ubumenyi bwihariye bazajya muri icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati bavuye muri Kenya.

Mu ntangiriro, abakozi 2,500 ni bo bateganyijwe koherezwayo.

Ku wa gatanu, Perezida Ruto yagize ati: "Mbere, twoherezaga gusa abakozi bo mu rugo, ariko ubu [noneho] dushobora kohereza muri Saudi Arabia no mu bindi bihugu abakozi bafite ubumenyi bwihariye."

Yongeyeho ko abo bakozi ku kwezi bazajya bahembwa umushahara w’amashilingi ya Kenya 200,000 (angana na miliyoni 1,6Frw).

Ruto yabitangaje hashize hafi icyumweru minisiteri y’umurimo ya Kenya ivuze ko izohereza abakozi 1,500 bo gukora mu mirima muri Israel, bizejwe kujya bahembwa ku kwezi umushahara w’amadolari 1,500 y’Amerika (miliyoni 1,8Frw).

Mu kwezi gushize, Perezida Ruto yagiye mu Budage kugirana ibiganiro n’abategetsi baho mu rwego rwo kubonera Abanya-Kenya imirimo 200,000.

Ruto avuga ko amaze igihe akora ingendo mu bice bitandukanye by’isi ashakira akazi Abanya-Kenya, avuga ko bazwi cyane ku isi ku gukora cyane.

Mbere, Ruto yavuze ko ashaka ko Abanya-Kenya benshi babona akazi mu mahanga kugira ngo bigabanye ikibazo gikomeye muri Kenya cy’ubushomeri.

Yanavuze ko bashobora kohereza amafaranga muri Kenya yo gufasha ububiko bw’amadovize (amafaranga y’amahanga) akomeje kugabanuka, ibyo bikaba byaragabanyije bikomeye agaciro k’ishilingi rya Kenya mu mezi macye ashize.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa