skol
fortebet

Aba ngo nibo bakuru b’ ibihugu bya Afurika bakize kurusha abandi

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutungo w’ umukuru w’ igihugu utunze kurusha abandi muri Afurika ukubye inshuro zirenga 100 uwa 10 utunze kurusha abandi kuri uyu mugabane.

Sponsored Ad

1. Umwani wa Maroc MOHAMMED VI uri ku ngoma kuva mu 1999 atunze miliyari 6 z’ amadorali y’ Amerika.

2. TEODORO OBIANG NGUEMA MBASOGO, Ni Perezida wa Guinnee Equatoriale kuva mu 1982, atunze miliyoni 650 z’ amadorali ya Amerika.

3. Uhururu Kenya, Ni Perezida wa Kenya kuva muri 2013, atunze miliyoni 540 z’ amadorali ya Amerika.

4. Patrice Talon, Perezida wa Repubulika ya Benin kuva muri 2018 atunze miliyoni 410 z’ amadorali ya Amerika.

5. Perezida Ali Bongo wa Gabo kuri ubu urwariye muri Arabia Saoudite umutungo we ubarirwa muri miliyoni 280 z’ amadorali ya Amerika

6.Perezida Joseph Kabila wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuva muri 2001, Se Laurent-Désiré Kabila akimara kwicwa. Atunze miliyoni 254 za amadorali ya Amerika

7.Perezida Paul Biya wa Cameroon, niwe mu perezida uhembwa make muri Afurika ariko ni umukuru w’ igihugu wa 7 utunze menshi muri Afurika. Amadorali ya Amerika miliyoni 203.

8.Umwami MSWATI III ayoboye igihugu cyahoze cyitwa Swazland gituwe n’ abaturage bakennye banarwaye SIDA ku kigero cya 25% ariko ntibumubuza kuba ari mubatunze amadorali menshi agera kuri miliyoni 103 z’ amadorali ya Amerika.

9.Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad uyoboye iki gihugu kuva mu 1990 atunze miliyoni 56 z’ amadorali ya Amerika.

10.Perezida Alassane Dramane Ouattara wa Cote d’ Ivoire kuva 2011 atunze miliyoni 43,6 abitse muri banki zo mu mahanga.

Iyi nkuru ishingiye ku ibarurwa ry’ imitungo ryakozwe n’ ikinyamakuru Fobes Magazine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa