skol
fortebet

Abahinde bagiye kumurika ikibumbano cya mbere kirekire ku isi bace kuri Amerika [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Ikibumano cya Sardar Vallabhbhai Patel, Umuhinde waryanyije abakoloni b’ Abongereza agahesha Ubuhinde ubwigenge mu mwaka 1947 nicyo cya mbere ku Isi mu burebure.

Sponsored Ad

Iki kibumbano cyubatswe mu Buhinde gifite uburebure bwa metero 183 z’ ubuhagarike. Gikubye inshuro 2 ikibumbano cy’ ubwigenge bwa Amerika cyari gifite agahigo ko kuha aricyo kirekire ku Isi. Icya Amerika gifite metero 97 z’ ubuhagarike.

Muri 2013, Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuhinde Narendra Modi yagize ati “Mu isi abantu bavuga ikibumbano cy’ ubwigenge bwa Amerika tugiye gukora ikibumbano gikubye kabiri mu bunini icya Amerika”

Iki kibumbano cy’ Ubuhinde cyuzuye gitwaye miliyoni 410 z’ amadorali y’ Amerika. Aya yakusanyijwe na za guverinoma zigize Ubuhinde no mu nkunga z’ abantu ku giti cyabo.

Patel azwi mu mateka y’ Ubuhinde kubera urugamba rutarimo ihohotera yarwanye na Abongereza bakoronizaga Ubuhinde. Ubuhinde bumaze kubona ubwigenge Patel yabaye umwungiriza wa Minisitiri w’ Intebe.

Inzozi za Minisitiri w’ Ubuhinde zo kugira ikibumbano cya mbere kirekire mu Isi ntabwo azazigeraho igihe kinini kuko Mumbai harimo kubakwa ikibumbano cy’ ubumwe ‘Statue of unity’ kizaba gifite metero 212 z’ ubuhagarike.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa