skol
fortebet

Amerika yahannye Iran, Iran igaragaza uburakari muri ubu buryo

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangije ibihano "bya mbere bikomeye kuri Iran", Iran igihugu gikize kuri Peteroli ngo kizabirengaho, ndetse n’ abaturage bacyo bigaragambije.

Sponsored Ad

Ubutegetsi bw’Amerika bwasubijeho ibihano byose bwari bwakuyeho mu mwaka wa 2015 hashingiwe ku masezerano yari yashyizweho umukono ajyanye n’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.
Ibi bihano byibasiye Iran n’ibihugu bikorana ubucuruzi na yo. Bizagira ingaruka ku bikomoka kuri peteroli Iran yohereza mu mahanga, ubwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse n’urwego rw’ amabanki, ibintu byose bigize uruti rw’umugongo rw’ubukungu bw’iki gihugu.

Abaturage ba Iran babarirwa mu bihumbi batera hejuru bati, "Amerika iragapfe", ku cyumweru bateraniye mu myigaragambyo, bamagana ko habaho ibiganiro ibyo ari byo byose.

Perezida Hassan Rouhani yasezeranyije ko Iran "izakomeza kugurisha ibikomoka kuri peteroli" ndetse ikarenga kuri ibi bihano yafatiwe na Amerika.
Mu nama y’abategetsi mu by’ubukungu, Perezida Rouhani yagize ati:
"Tuzarenga kuri ibi bihano twemye".

Amagambo y’igisirikare cya Iran yasubiwemo mu itangazamakuru, avuga ko iki gisirikare kuri uyu wa mbere no ku wa kabiri gikora imyitozo y’ubwirinzi bwo mu kirere kigamije kwerekana ubushobozi bwacyo mu bya gisirikare.
Iyi myigaragambyo yo ku cyumweru yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 39 yo kwigabiza ambasade y’Amerika i Tehran, igikorwa cyateje ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi mu gihe cy’imyaka 40.

Icyo gihe hari tariki ya 4 y’ukwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 1979 nk’ uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Mbere yo kwerekeza muri mitingi y’ibikorwa byo kwiyamamaza byo mu matora rusange yo muri Amerika ateganyijwe muri iki cyumweru, Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko Iran yamaze gutangira kugorwa kubera ingamba ubutegetsi bwe bwayifatiye.

Trump yavuze ko ibi bihano "bikaze cyane", yongeraho ati:
"Tuzareba uko bigendekera Iran, ariko icyo nababwira ni uko itamerewe neza cyane kuri ubu".

Ni iki cyabaye imbarutso y’ibi bihano?

Amerika yasubijeho ibihano kuri Iran nyuma yo kwikura mu masezerano ajyanye n’ibitwaro kirimbuzi bya nikeleyeri yo mu mwaka wa 2015, aho Iran yasabwaga gusenya ububiko bwayo bw’ubutare bwa uranium, hagamijwe kureka icura ry’ibyo bitwaro kirimbuzi.

Amerika inavuga ko ishaka guhagarika icyo yita ibikorwa "bibisha" bya Iran birimo ibitero byo kwinjira mu mbuga za interineti, igerageza ry’ibisasu bya misile, no gufasha imitwe y’inyeshyamba y’abahezanguni mu burasirazuba bwo hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa