skol
fortebet

Banki nkuru ya Uganda yaciye intege abasaba ko akayabo kashyizwe mu mva Ssemwaga gakurwamo

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu minsi ishize muri Uganda habereye ibintu bitamenyerewe aho mu muhango wo gukura ikiriyo y’ umuherwe Ivan Ssemwaga, itsinda ry’ abaherwe bafashe amafaranga rikasasa mu mva ya Nyakwigendera.
Mu mafaranga yashyizwe muri iyo mva harimo n’ amashilingi ya Uganda, aribyo babaje bamwe mu baturage ba Uganda bituma basaba ko ako kayabo kakurwa muri iyo mva.
Banki Nkuru muri icyo gihugu yavuze ko amafaranga ari mu mva ye yamaze kwangirika ku buryo adashobora gukoreshwa.
Mu itangazo ryashyizwe (...)

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Banki Nkuru ya Uganda byemejwe ko ifite umushinga w’itegeko rigamije amavugurura azakoreshwa mu kugenga imikoreshereze y’Amashilingi, rifite ingingo izahana umuntu wese utesha agaciro, utaba, uca cyangwa ukora ikindi gikorwa cyose gitesha agaciro amafaranga akoreshwa mu gihugu.

Itangazo ryasohowe rigira riti "Twarebye neza ko inote z’amafaranga ya Uganda nazo zajugunywe muri iriya mva ku munsi wo gukura ikiriyo. Ayo mafaranga yafashwe nabi, ashobora kuba yarataye isura, yaracikaguritse cyangwa yarangiritse ku buryo adashobora gukomeza gukoreshwa icyo yakorewe."

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru ya Uganda bwakomeje buvuga ko bitewe n’agaciro gakomeye abaturage ba Uganda baha ayo mashilingi bavuga ko ari kimwe mu birango by’igihugu akaba ari yo mpamvu ngo bidakwiye ko ateshwa agaciro bene ako kageni nubwo idafite mu nshingano gucukura imva ya Ssemwanga.

Umuherwe yitabye Imana ku wa 25 Gicurasi 2017, aguye muri Afurika y’Epfo mu Bitaro bya Steve Biko biri i Pretoria.

ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017. Uyu mugabo yashyinguwe mu gace avukamo ka Naklilo muri Kayunga District.

Icyakuruye impaka ndetse abanyamategeko benshi muri Uganda bagahagurukira gusaba ko imva ye yatabururwa ni amafoto n’amashusho yakwirakwiye mu binyamakuru byinshi byo muri Uganda hagaragazwa amashilingi yasashwemo ndetse n’amadolari yanyanyagijwemo na bamwe mu bakire b’inshuti ze nk’ikimenyetso gishushanya ubutunzi bw’uyu wahoze ari umugabo wa Zari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa