skol
fortebet

Burundi: Ingona yahawe akabyiniriro ka ‘GUSTAVE JUNIOR’ yahawe ukwishyira ukizana

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Ingona, umukerarugendo yishe ‘Gusatave Junior’ yari iherutse gufatwa n’ umutego w’ urushundura ikamara iminsi ntawe urayibona ubu yasubijwe mu ndiri yayo nyuma y’ amezi abiri ikurikiranwa n’ umuviterineri wa pariki.

Sponsored Ad

Iyi ngona yafashwe n’ umutego muri Nyakanga, muri uku kwezi kwa Nzeli nibwo yasubijwe mu mazi.

Umukozi ushinzwe kwita ku nyamaswa muri pariki y’ I Burundi yitwa ‘Rusizi’ Jean Claude Ndayishimiye yavuze ko ari ubwa mbere mu mateka y’ u Burundi inyamaswa y’ agasozi yafashwe n’ umutego igatabarwa itaricwa.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuko ni ubwa mbere mu mateka y’ u Burundi inyamaswa y’ agasozi itishwe ngo igurishwe nk’ uko bisanzwe”

Bujumbura news yatangaje ko muri gakondo y’ Abarundi bagira imigenzo babanza gukora mu gitondo iyo bari bwice inyamaswa babyita ‘Kubaza Umwami w’ Ibikoko’.

Umunyamakuru Dacia Munezero yatangaje ko mu Burundi inzu ndangamurage na Minisiteri y’ Ibidukikije n’ Ubukerarugendo bose batita ku nyamaswa z’ agasozi uko bikwiye.

Uyu munyamakuru yavuze ko inyamaswa z’ agasozi zititabwaho uko bikwiye nyamara ngo arebye amadevize ubukerarugendo n’ inzu ndangamurage byinjiriza iki gihugu asanga urwego rw’ ubukerarugendo rukwiye kongerwamo akagufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa