skol
fortebet

Chad yiyemeje kwishyura umwenda ibereyemo Angola itanga amashyo y’inka

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2020

Sponsored Ad

Chad iri kwishyura umwenda ifitiye Angola wa miliyoni 100 z’amadorari ya Amerika itanze amashyo y’inka nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya leta muri Angola.

Sponsored Ad

Ubu bwumvikane budasanzwe mu kwishyura burafatwa nk’ubufitiye inyungu ibihugu byombi, Chad ifite ikibazo cy’amafaranga naho Angola ikennye ku matungo.

Inka zirenga 1,000 zageze i Luanda umurwa mukuru wa Angola n’ubwato nk’ikiciro cya mbere cy’ubwishyu nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Jornal de Angola.

Biteganyijwe ko Angola izakira inka zose hamwe 75,000 mu myaka 10, bivuze ko inka imwe bari kuyiha agaciro ka $1,333 (ni arenga gato miliyoni imwe mu mafaranga y’u Rwanda).

Mu mpera z’uku kwezi Chad izoherereza Angola andi mashyo y’inka zigera ku 3,500 nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.

Mu 2017 nibwo Chad yasabye Angola ko yakwishyura uyu mwenda w’amafaranga mu nka.

Angola yaje kubyemera kuko yifuzaga kongera amatungo yari yarashegeshwe n’amapfa mu majyepfo yayo.

Angola ikunze kwibasirwa n’amapfa atuma amatungo apfa umusubirizo kubera inzara n’umwuma bigatera rubanda gukena.

Nubwo ari igihugu gikungahaye kuri petroli, Angola iracyafite ibisigisigi by’intambara y’imbere mu gihugu yamaze imyaka 27 nyuma y’ubwigenge.

Ikigo World Health Organisation of Animal Health (OIE) kigaragaza Chad nk’igihugu "gikize ku bworozi bw’amatungo maremare", ko gifite bene aya matungo agera kuri miliyoni 94.

30% by’ibyo Chad yohereza mu mahanga ni amatungo maremare cyangwa ibiyakomokaho, nyuma ya petroli ni amatungo iki gihugu gicungiraho mu kubona amadovize.

Mukwezi kwa 10 gushize, Banki y’isi yatangaje ko ubukungu bwa Chad bukizahaye kandi bwatembagazwa n’ibibazo nk’igiciro cya petroli gihindagurika cyangwa umutekano mucye uterwa n’abarwanyi b’intagondwa ziyitirira idini ya Islam mu karere irimo.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa