Kigali

Congo yakabaye ifite ubushobozi bwo kugaburira Afurika, Amerika n’ Uburayi

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 28 October 2017 Yasuwe: 929

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku biribwa FAO rivuga ko igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo cyakabaye gifite ubushobozi bwo kugaburira miliyari ebyiri z’ abaturage mu isi.

Ibi byatangajwe na Alexis Bonte uhagarariye FAO muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo.

Yagize ati “Hano dufite hegitari miliyoni 80 dushobora guhinga none duhina 10% gusa. Tubashije guhinga izi hegitari miliyoni 80 twabasha kugaburira miliyari 2 z’ abaturage.Miliyari 2 z’ abaturage ni Afurika yose, Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Uburayi bwose ukongeraho n’ ibindi bihugu nka bingahe”

Alexis Bonte akomeza avuga ko ubutayu bwa Sahara na Kalahari cyangwa ihinduka ry’ ikirere iryo ariryo ryose nta cyo ryaba rivuze igihe cyose Congo yaba ihagaze neza.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo bimeze gutya Congo yugarijwe n’ inzara ikomeye.

Ati “Hafi miliyoni 7,7 z’ Abanyekongo bugarijwe n’ inzara ikomeye. Iyi nzara ituruka ku kuba abenshi mu bakongomani bahora bahunga ubugizi bwa nabi. 30% by’ abanyekongo bakurwa mu byabo buri mwaka”

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jeff Bezo yaciye kuri Bill gates ubu niwe muherwe wa mbere ku...

Jeff Bezos washinzwe Amazon.com akaba ari nawe muyobozi mukuru wayo kuri...
28 October 2017 Yasuwe: 943 2

Impunzi z’ Abarundi zari zimaze ibyumweru bitatu zishonje zongeye...

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira...
8 October 2017 Yasuwe: 379 0

Igihombo Afurika iterwa no guhagarika interineti cyatangajwe

Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ikoranabuhanga CIPESA watangaje...
30 September 2017 Yasuwe: 428 0

Umunyarwanda yahawe kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro muri Sudani...

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 mu Inteko inshinga mategeko...
27 September 2017 Yasuwe: 895 0

Rujugiro Tribert yatangaje ko azasubirana UTC

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yatangaje ko afite icyizere ko igihe...
26 September 2017 Yasuwe: 13884 0

Tanzaniya yafatiye ibihano bikomeye abanyamahanga bacukura ubutare

Leta y’igihugu cya Tanzaniya yafatiye ibihano bikomeye amashyirahamwe...
14 September 2017 Yasuwe: 441 0