skol
Kigali
startimes

Geneva: Umujyi wihariye ufite umushahara fatizo ku bakozi uri hejuru kurusha ahandi ku isi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 November 2020 Yasuwe: 2414

Geneva ni ahantu hacyize. Ni ikicaro cya banki nyinshi zikomeye zigenga, Umuryango w’abibumbye, n’inzu za Sotheby’s na Christie’s zizwi cyane muri cyamunara z’amabuye y’agaciro ahenze bitangaje.


Muri uku kwezi, uyu mujyi watangije umushahara fatizo ku kwezi wo hejuru kurusha ahandi hose ku isi, byemejwe n’amatora ya kamarampaka yabaye mu kwezi kwa cyenda.

Uwo mushahara mushya uri ku mafaranga y’Amasuwisi (Sfr) 23 ku isaha imwe - ni asaga 24,598Frw - ibi bizatanga umushahara fatizo wa 4,000 SFr ku kwezi (asaga 4,270,000Frw).

Kuki?

Uyu mujyi wo mu Busuwisi urakize ariko nanone utuwe n’ibihumbi by’abakozi bakora muri za hoteli, za restaurant, abakora isuku, abakora imisatsi n’abandi bagorwa no kubona ibikwiriye.

Mu kwezi kwa gatatu ubwo Ubusuwisi bwajyaga mu mategeko yo kugumisha abantu mu ngo, amafoto y’imirongo y’abantu bagiye aho batanga ibiryo ku buntu i Genève yabaye umutwe w’inkuru henshi.

Gusa ubundi, aha batanga ibiryo (food banks) hariho na mbere y’iki cyorezo, ndetse n’ubu haracyahari amezi menshi nyuma y’uko "guma mu rugo" irangiye.

Imirongo iba ari miremire, benshi mu bayitonda baba ari abagore, benshi muri bo bafite abana batoya.

4,000 Sfr si akayabo?

Ashobora kumvikana nk’aho ari menshi, ariko ni mu gihe utaba i Genève, nk’uko bivugwa na Charly Hernandez ufite ikigo cy’abagiraneza Colis du Coeur.

Ati: "Icyumba kimwe gikodeshwa 1,000 Sfr (arenga gato 1,000,000 Frw) ku kwezi, ubashije gutungwa n’amafaranga 500 ku kwezi ku biryo uba uri umuntu uzi gucunga neza, ubwisungane mu kwivuza ni 550 ku kwezi ku muntu umwe. Muri umuryango ufite abana babiri mubaho bibagoye".

Umushahara fitizo mushya uzahindura byinshi ku bantu benshi, nka Ingrid, wahoraga ajya kuri ’food bank’ gufata ibiryo.

Ati: "Ukwezi kujya gushira nta faranga nsigaranye, iyi [food bank] yarantabaye, kuko impa ibiryo igihe cy’icyumweru. Icyumweru cyo gutabarwa."

Yewe na bamwe mu bakorerabushake, nka Laura, babasha kubaho i Genève bibagoye. Ku mushahara we w’umuforomokazi, ntabwo abasha kwishyura inzu muri uyu mujyi we.

Ati: "Nabasha kuba ahantu hatoya cyane, icyumba kimwe. Rero ndacyibanira n’umuryango. Mfite imyaka 26."

Ni inde uzishyura?
Business zihemba abakozi munsi ya Sfr 23 ku isaha ubu zigomba kongerera umushahara abakozi bazo.

Kubasha kugera kuri ibi nabyo ni ingorane kuri zo kuko zashegeshwe na Covid-19, uko kuzamura umushahara Vincent Subilia, inzobere mu bucuruzi i Geneva avuga ko bishobora guteza ibibazo kurusha ibisubizo.

Ati: "Hoteli na za restaurant, aha ni ahantu hazahajwe cyane n’iki cyorezo. Ibi bishobora gushyira mu kaga kubaho k’ubu bucuruzi."

Stefano Fanari, umucuruzi wa restaurant, yabwiye televiziyo yo mu Busuwisi ko abona atazashobora kuzuza ibyo asabwa. Nk’ukuriye abandi batetsi, umushahara we uri hagati ya 5,000 na Sfr 6,000 ku kwezi.

Ati: "Nakomeza gute mu gihe ntabasha kwishyura ayo mafaranga aboza amasafuriya n’amasahani ?

"Ese nagabanya amasaha bakora? Ntimunyumve nabi, ntabwo ndwanya ko umuntu ahembwa 4,000 ku kwezi. Ariko ntabwo dushobora kuyahemba. Nditanga, nkora amasaha 12 ku munsi hano. Nakora iki?"

Hagiye kuba iki rero?

Itegeko rishya ry’umushahara fatizo i Genève rishyizwe mu bikorwa atari ubusabe bwa leta, ahubwo kuko abaturage b’uyu mujyi babisabye nk"ikicyifuzo cya rubanda".

Bakusanyije imikono icyenewe ngo habeho referandumu kuri iki kibazo, tariki 27 z’ukwezi kwa cyenda batora ’Yego’ ku kigero cya 58%.

Demokarasi itaziguye y’Ubusuwisi isobanura ko itora ari ryo rigira ijambo rya nyuma, bityo rero ubu uyu mushahara fatizo ni itegeko rigomba kubahirizwa.

Kenshi, abaturage b’Ubusuwisi bakunze gutora bitondeye cyane ikoreshwa ry’imari ya leta. Ariko uwo munsi nanone batoye bemeza ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri bihemberwa ku bagabo babyaye, mu gihugu hose.

Umushahara fatizo, uburenganzira

Mu bihugu bimwe muri Africa umushahara fatizo ntuba usobanutse cyangwa ntiwubahirizwa, ibyo impirimbanyi z’uburenganzira bw’abakozi zibona nk’akagambane k’abategetsi n’abashoramari ku bakozi.

Mu 2018, inteko ishingamategeko mu Rwanda yatowe itegeko rizashyiraho umushahara fatizo, rivugurura iryari rimaze imyaka irenga 30 ryavugaga ko ari amafaranga 100 ku munsi.

Kugeza ubu inzego zibishinzwe ntizirashyiraho uwo mushahara fatizo, gusa ubarwa n’inkiko mu Rwanda ubu ni 3000 Frw ku munsi.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mugisha

    Suisse ni kimwe mu bihugu bihenze cyane kw’isi ndabarahiye, niyo mpamvu mubona nta bimukira bahisukira, kandi n’abanyamahanga bahageze, ntibahatinda bivanayo birukira France cg Belgique, nagize amahirwe yo gusurayo umuntu (ni umuzungu w’umuswisse) wabaye inaha mu Rwanda ari Umukorerabushake, yantembereje muri Geneve (mu by’ukuri Geneve ni ntoya pe ariko nziza), ariko yanyeretse uburyo ubuzima bwaho buhenze, twarebaga ibiciro by’ibintu (guhera ku biryo) nsanga niyo nagurisha impyiko (umugani w’ababikora) ntashobora kuhisukira, dore ko byose ariwe wari wabinyishyuriye kugira ngo ngereyo!! Umva u Rwanda ntirukize nibyo ariko umukene arubamo, Geneve yo umukene aba ari umukozi w’umwimukira ariko wamureba nawe amasaha akora, n’ukuntu abayeho ugasanga nta cyaruta kwisubirira iwabo. AHANTU UBA NTUSAGURIRE IWANYU SHA

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Uganda yafunguye ikibuga cy’indege n’ingendo byari bimaze amezi asaga 6...

Muri Uganda, ikibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Entebbe cyasubukuye imirimo...
1 October 2020 Yasuwe: 1114 0

NASA yerekanye gahunda yo kugeza umugore wa mbere ku kwezi bitarenze...

Ikigo cy’iby’isanzure cya Amerika, NASA, cyatangaje mu buryo bwemewe umugambi...
22 September 2020 Yasuwe: 462 1

Abatunze za Miliyari z’amafaranga basabwe kugoboka abakomeje kwibasirwa...

Ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, Umuyobozi w’ishami rya ONU rishinzwe...
19 September 2020 Yasuwe: 428 0

Kenya yakemuye amakimbirane yari ifitanye na Tanzania yari ashingiye kuri...

Leta ya Kenya yaraye yongereye Tanzania ku rutonde rw’ibihugu abagenzi...
16 September 2020 Yasuwe: 626 0

Tanzania na Uganda bumvikanye ku muyoboro utwara ibitoro wa miliyari...

Abategetsi ba Tanzania na Uganda bumvikanye ku masezerano yo kubaka...
14 September 2020 Yasuwe: 1202 0

Akon yavuze igihe umujyi wa ’Akon City’ uzatangira kubakwa

Akon, umuhanzi w’injyana ya R&B wo muri Amerika, kuva mu 2018 yavugaga...
2 September 2020 Yasuwe: 866 0