skol
fortebet

Kenya: Indogobe 300 zibagwa buri mu munsi ariko nta Munya Kenya wemereweho n’ umunopfo

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya ibagiro ry’ Abashinwa ribaga indogobe 300 buri munsi. Muri icyo gihugu indogobe ziri mu nyamaswa zitemerewe kuribwa nyamara abo bashinwa bahawe icyangombwa cyo kuzibaga nyuma y’ uko icyo gihugu gikoze isuzuma kigasanga izo nyama nta ngaruka mbi zigira kuzima.
Bimenyerewe ko indogobe ari inyamaswa abantu borora bitewe n’ uko bayifashisha mu bwikorezi no mu ngendo , mu gihugu cya Kenya ho habonetse undi mu maro wayo aho izigera kuri 300 zibagwa buri munsi zikaribwa. (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya ibagiro ry’ Abashinwa ribaga indogobe 300 buri munsi. Muri icyo gihugu indogobe ziri mu nyamaswa zitemerewe kuribwa nyamara abo bashinwa bahawe icyangombwa cyo kuzibaga nyuma y’ uko icyo gihugu gikoze isuzuma kigasanga izo nyama nta ngaruka mbi zigira kuzima.

Bimenyerewe ko indogobe ari inyamaswa abantu borora bitewe n’ uko bayifashisha mu bwikorezi no mu ngendo , mu gihugu cya Kenya ho habonetse undi mu maro wayo aho izigera kuri 300 zibagwa buri munsi zikaribwa.

Hashize igihe kirenga umwaka ibagiro ry’ abashinwa riri muri icyo gihugu ritangiye kubaga indogobe. Nubwo buri munsi babaga indogobe 300 ngo ntabwo zishobora guhaza isoko bafite.

Ikinyamakuru Dail nation cyandikirwa muri icyo gihugu cyanditse ko ubwo cyasuraga iryo bagiro cyasanzwe hari indogobe 700 zitegerejwe n’ umushyo.

Izo ndogobe zibagwa ngo inyinshi zituruka hanze ya Kenya muri Tanzania, Turkana, Trans Mara na Maralal, n’ ahandi.

Iryo bagiro rikorwamo n’ abanya Kenya ariko ngo ntabwo bemerewe kugira icyo batangaza nta nubwo bemerewe kurya kuri izo nyama.

Inyama z’ indogobe nyinshi ziba zabazwe zoherezwa mu gihugu cy’ u Bushinwa.

Agaciro k’ indogobe karazamuka uko bwije n’ uko bukeye kuko bagitangira kuzibaga muri 2016 indogobe yagurwaga amashilingi ibihumbi bibiri kuri ubu igeze ku mashilingi ibihumbi 8.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu mujyi wa Nakuru Samuel King’ori, yatangaje ko bakoze isuzuma bagasanga inyama z’ indogobe nta ngaruka zigira ku buzima bw’ umuntu, bigatuma baha abo bashinwa uruhushya rwo kuzibaga

Yagize ati “Nyuma y’ isuzuma twakozwe twasanze inyama z’ indogobe nta ngaruka zigira ku buzima, nibyo byatumye abafite ubushake bwo gukora ubwo bucuruzi bahabwa ibyangombwa. Ariko izo nyama ntabwo ari izo kuribwa n’ abanyakenya ni izo kohereza hanze”

Indogobe batemerewe kubaga ni izifite umubyibuho ukabije, izifite munsi y’ ibiro 100 n’ izihaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa