skol
fortebet

Kompanyi ya Boeing igiye gukora indege izajya iguruka nta mupilote

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

Kompanyi ikora indege zo mu bwoko bwa Boeing yatangaje ko rugiye gukora indege itwara abagenzi ikazajya iguruka nta mupilote uyitwaye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’iyo sosiyeti, Mike Sinnett, yatangaje ko bimwe mu bikoresho bizifashishwa bakora iyo ndege byamaze kuboneka.
Sinnett yavuze ko bene izo ndege zitwara zizajya zicungirwa umutekano ku buryo bwihariye, ariko kandi ngo ntibizeye neza niba zizajya zigwa neza ku kibuga mu gihe habayeho ibibazo gitunguranye (emergency (...)

Sponsored Ad

Kompanyi ikora indege zo mu bwoko bwa Boeing yatangaje ko rugiye gukora indege itwara abagenzi ikazajya iguruka nta mupilote uyitwaye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’iyo sosiyeti, Mike Sinnett, yatangaje ko bimwe mu bikoresho bizifashishwa bakora iyo ndege byamaze kuboneka.

Sinnett yavuze ko bene izo ndege zitwara zizajya zicungirwa umutekano ku buryo bwihariye, ariko kandi ngo ntibizeye neza niba zizajya zigwa neza ku kibuga mu gihe habayeho ibibazo gitunguranye (emergency landing).

Ibi Sinnett yabitangarije itangazamakuru ubwo yari mu imurika ry’indege zikorwa buri mwaka. Iri murika-ndege ririkubera i Paris mu Bufaransa.

Muri iki gihe ikoranabuhanga niryo rikataje ku bibuga by’indege no mu ndege nyiri izina, aho usanga abakozi benshi barasimbuwe na za mudasobwa zikora nk’ibyo bakoraga. Haba uguhaguruka, kuguruka ndetse no kugwa kw’indege byose bisigaye bikorwa na za mudasobwa.

Boeing ni kompanyi ikora indege n’ibindi biguruka mu kirerenk’ibyogajuru n’ibindi ikorera muri leta zunze ubumwe za Amerika. Iyi kompanyi yashinzwe n’umugabo witwa William Boeing mu mwaka wa 1916.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa