skol
fortebet

Leta ya Uganda yisubiyeho yemerera abantu gucuruza "Caguwa"

Yanditswe: Saturday 09, May 2020

Sponsored Ad

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kwemera itumizwa ry’imyambaro icuruzwa yarabanje kwambarwa, iburizamo icyemezo yari yafashe mu kwezi gushize cyo kuyica kubera ubwoba bwuko ishobora gukwirakwiza ubwandu bwa coronavirus.

Sponsored Ad

Icyo cyemezo cyo mu kwezi gushize kwa kane cyo guca iyo myenda izwi nka sekeni (second-hand) cyangwa ’caguwa’, cyari cyishimiwe n’inganda n’abakora imyenda muri Uganda bavuga ko ari uburyo bwo kubunganira hakoreshwa imyambaro ikorerwa mu gihugu.

Ariko icyo gihe abacuruzi ba ’caguwa’ barinubye, bavuga ko ibicuruzwa bamaze gutumiza biri mu nzira biberekezaho binyuze mu nzira yo mu nyanja.

Banashimangiye ko nta gihamya ihari yuko Covid-19 - indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus - ishobora kuba ikiriho nyuma y’urugendo rurerure bifata ngo ibicuruzwa bive mu Bushinwa, Uburayi cyangwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu masaha 24 uko kubuza ubucuruzi bwa ’caguwa’ byahise bikurwaho, ku ikubitiro nta gisobanuro cyabyo gitanzwe.

Amelia Kyambadde, Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’amakoperative muri Uganda, yavuze ko byari kuba ari akarengane kugumishaho uko guca ’caguwa’, kuko hari ibicuruzwa byari byaramaze gutumizwa.

Madamu Kyambadde yanavuze ko ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto bya ’caguwa’ buri kugenda bugabanuka, kubera imisoro yongerewe n’ibisabwa bijyanye n’isuku.

Yagize ati: "Ugomba kugaragaza ko bateye imiti iyo imyenda byo kuyihumanura kandi barabigenzura".

"Hari umusoro wihariye, kandi mu by’ukuri uwo musoro wiyongera buri mwaka. Nzi abantu bagiye mu bundi bucuruzi kubera [guhunga] uwo musoro".

Mu mwaka wa 2018, ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) byaburiwe ko guca itumizwa ry’imyenda n’inkweto bya ’caguwa’ bishobora gutuma Amerika yihimura ikabifatira ibihano.

Muri Uganda, ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto bya ’caguwa’ buri mwaka bubarirwa mu gaciro ka miliyoni hafi 200 z’amadolari y’Amerika.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Erega yaba imyenda cy ibindi ntakitanduza ! Kuki se inyenda !? Kuko yambarwa? Nonese ibiryo ko mutabivuga ntahantu wakwepera iyi virus caguwa ni imari ikenewe mu bihugu nkibi bitagira ikintu byikorera .na hano turayikeneye erega na za europe ibayo amerika nahandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa