skol
fortebet

Miliyoni 6 z’ abatuye Sudani y’ Epfo bashobora gushiramo umwuka kubera inzara- NGO

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2017, umuryango mpuzamahanga w’ abagira neza watangaje ko abaturage ba Sudani y’ Epfo bagera kuri miliyoni esheshatu bashobora guhitanwa n’ inzara ikomeye yugurarije iki gihugu.
Ni mu gihe imiryango mpuzamahanga y’ abagiraneza ikomeje urugamba rwo gukusanya miliyari 4 na miliyoni 400 z’ amadorali y’ Amerika akenewe ngo ubuzima bw’ abo baturage butabarwe.
Ikibazo cy’ inzara ikomeje kuvuza ubuhuha muri iki gihugu gishya ku mu bumbe w’ Isi, ni kimwe mu bibazo biganirwaho mu (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2017, umuryango mpuzamahanga w’ abagira neza watangaje ko abaturage ba Sudani y’ Epfo bagera kuri miliyoni esheshatu bashobora guhitanwa n’ inzara ikomeye yugurarije iki gihugu.

Ni mu gihe imiryango mpuzamahanga y’ abagiraneza ikomeje urugamba rwo gukusanya miliyari 4 na miliyoni 400 z’ amadorali y’ Amerika akenewe ngo ubuzima bw’ abo baturage butabarwe.

Ikibazo cy’ inzara ikomeje kuvuza ubuhuha muri iki gihugu gishya ku mu bumbe w’ Isi, ni kimwe mu bibazo biganirwaho mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’ Isi WEF, irimo kubera Durban, muri Afurika y’ Epfo. Iyi nama ihuje abashoramari n’ abasaza muri politiki nyafurika.

Umuyobozi w’ umuryango w’ abagiraneza biyemeje guhangana n’ inzara yugarije Sudani y’ Epfo nk’ inkurikizi y’ imvururu z’ urudaca, Saira Khan, niwe watangaje ko mbere y’ uko uyu mwaka uragira abanya Sudani y’ Epfo bagera kuri miliyoni 6 bashobora gupfa bazize inzara.

Yagize ati “Sudani y’ Epfo iri mu bihe bikomeye cyane, tutagizeicyo dukora uyu mwaka wasiga abagera kuri miliyoni 6 bahitanywe n’ inzara”

U Rwanda rutuwe na miliyoni zisaga 11 bivuze ko abo baturage bashobora gushyiramo umwuka kubera inzara baruta ½ cy’ abatuye u Rwanda.

Kuva muri 2011 iki gihugu cyabona ubwigenge cyugarijwe n’ intambara ya gisivile imaze guhitana abarenga ibihumbi 10 naho miliyoni 3 n’ igice bakaba barakuwe mubyabo.

Khan avuga ko uretse Sudani y’ Epfo , ibindi bihugu bituranye nayo birimo Somalia, Sudan, Ethiopia, Kenya, Uganda nabyo bifite ikibazo cy’ umutekano muke.

Dail monitor yatangaje ko, Sudani y’ Epfo, abaturage bagera kuri 1 n’ ibuhumbi 900 barasukiye imbere mu gihugu, miliyoni n’ ibuhumbi 700 basuhukiye hanze y’ igihugu muri bo abarenga ibihumbi 800 bari muri Uganda.

Inama ya 27 ya WEF yitabiriwe n’ abagera kuri 1200 barimo n’ abakuru b’ ibihugu bitandukanye.

Umuryango Oxfam uyoborwa n’ umugore wa Kizza Besigye Winnie Byanyima watangaje ko muri miliyari 4 na miyoni 400 zikewe ngo abatuye Sudani y’ Epfo bakurwe mu menyo y’ urupfu baterwa n’ inzara hamaze kuboneka agera kuri 26%. Byanyima ati “ Haracyari icyuho kinini cyane”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa