skol
fortebet

RDC: Abarimu ba Kaminuza bateguye imyigaragarambyo yo gusaba kongezwa umushahara

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2017

Sponsored Ad

Abarimu bo muri kaminuza ya Kinshasa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, baratangaza ko bashaka gukora imyigaragambyo ikomeye ku wa Mbere tariki ya 07 Kanama, yo gushyira igitutu kuri guverinoma ngo ibongerere umushahara wa bo hakurukijwe uko ibiciro bihagaze ku masoko.
Ibi barabivuga mugihe babona ko amafaranga bahabwa kugeza ubu, ntaho ahuriye n’agaciro k’ifaranga ku isoko. Aba barimu kandi basaba ko habaho byihuse itorwa ry’abayobozi b’uburezi kuko babona abasanzweho ntacyo (...)

Sponsored Ad

Abarimu bo muri kaminuza ya Kinshasa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, baratangaza ko bashaka gukora imyigaragambyo ikomeye ku wa Mbere tariki ya 07 Kanama, yo gushyira igitutu kuri guverinoma ngo ibongerere umushahara wa bo hakurukijwe uko ibiciro bihagaze ku masoko.

Ibi barabivuga mugihe babona ko amafaranga bahabwa kugeza ubu, ntaho ahuriye n’agaciro k’ifaranga ku isoko. Aba barimu kandi basaba ko habaho byihuse itorwa ry’abayobozi b’uburezi kuko babona abasanzweho ntacyo babakorera.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo, abaganga n’abaforomo na bo bari bigabije imihanda basaba ko bakongererwa imishahara hagendewe ku gaciro k’ifaranga rya Congo ku isoko ugendeye ku madolari. Aha bavuga ko kugeza ubu amafaranga bahabwa aba afatwa nk’aho idolari rimwe rivunjwa n’amafaranga ya congo 930, kandi ubu rigeze ku 1500.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa