skol
fortebet

Tanzania ntirabasha kwikura ibihombo yatewe n’ intambara yo guhirika Idi Amin Dada [Viedewo]

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

Imyaka hafi 40 irashize, Idi Amin Dada wategetse Uganda benshi bafata nk’ umunyagitugu, ahiritswe ku butegetsi. Ubusesenguzi bwakozwe na televiziyo muri Uganda NTV bugaragaza ko Tanzania itarabasha kwikura ibihombo yatewe n’ ubukungu bwayo bwatakariye mu ntambara yo guhirika ku butegetsi Idi Amin.
Nk’ uko iyo televiziyo yabitangaje ngo ubukungu bwa Tanzania bwari bumaze kwiyubaka mu nzego zitandukanye ibikesha ubuyobozi bwa Mwarimu Jilius Nyerere ariko ngo ubufasha yatanze mu rugamba rwo (...)

Sponsored Ad

Imyaka hafi 40 irashize, Idi Amin Dada wategetse Uganda benshi bafata nk’ umunyagitugu, ahiritswe ku butegetsi. Ubusesenguzi bwakozwe na televiziyo muri Uganda NTV bugaragaza ko Tanzania itarabasha kwikura ibihombo yatewe n’ ubukungu bwayo bwatakariye mu ntambara yo guhirika ku butegetsi Idi Amin.

Nk’ uko iyo televiziyo yabitangaje ngo ubukungu bwa Tanzania bwari bumaze kwiyubaka mu nzego zitandukanye ibikesha ubuyobozi bwa Mwarimu Jilius Nyerere ariko ngo ubufasha yatanze mu rugamba rwo guhirika Amin byasenye Tanzania.

Ngo nubwo igisirikare cya Tanzania(TPDF) gifatwa nk’ intwari kubwo guhirika ku butegetsi Amin, ibikoresho n’ amafaranga Tanzania yakoresheje muri urwo rugamba byasize ubukungu bwayo mu manegeka.

NTV ivuga ko muri iyo ntambara guverinoma Tanzania yakoresheje miliyoni 500 z’ amadorali y’ Amerika bituma igihugu cyari kimaze kwiyubaka gifite ubushobozi bwo kurihirira amashuri abaturage bose gisenyuka mu bukungu.

Yakomeje igira iti “Mwarimu Julius Nyerere yari amaze guteza imbere igihugu binyuze mu bitekerezo byo gukorera hamwe, ariko byose byahise biyoyoka. Ntabwo guhita atangira kuba nyamwigendaho kandi yigisha isaranganya”

Nyerere akimara kuva ku butegetsi Tanzania yagiye mu bihe bibi by’ ubukungu icyo gihugu cyugarizwa n’ ibyaha n’ ubujura, NTV ivuga ko kugeza ubu Tanzania itarabashya kwigobotora ibihombo yatewe no gutanga ubufasha mu gihirika Amin.

“Tanzania ntabwo irabasha kuziba icyuho cy’ amafaranga yakoresheje muri iyo ntambara. Ally Hassan mwinyi wasimbuye Nyerere yabaye umunyantege nke ibyaha na ruswa biriyongera.”

Ikomeza ivuga ko uko abaperezida bagiye basimburaba bagerageza gushaka uko Tanzania yasubira uko yahoze ariko n’ ubu bitaragerwaho.

Avuga Benjamin Mkapa abaturage bamurambiwe bakamusimbuza umugabo mwiza Jakaya Kikwete utarigeze aha Tanzania umurongo uboneye.

Muri 2016, Abaturage bari barambiwe ruswa batoye Perezida udaca ku ibintu ku ruhande John Pombe Magufuli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa