Kigali

Uganda: Imyanya y’ akazi 40 000 ibereye aho ntigira abayikoramo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 8 January 2018 Yasuwe: 312

Muri guverinoma ya Uganda umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yasanze imyanya ibihumbi 40 itangira abayikoramo nubwo muri iki gihugu hari abataka ubushomeri.

Nk’ uko byatangaje n’ uyu mugenzuzi ngo muri polisi niho harimo ibyuho byinshi aho imyanya yo mu biro 28,791 itagira abayikoramo. Mu bacungagereza naho imyanya 6,324 ntigira abakozi mu gihe mu butabera naho imyanya 2,864 itagira abayikoramo.

Si aya gusa kuko no muri Minisiteri y’ ubuhinzi hari imyanya 327, mu buyobozi bw’ umugi wa Kampala naho harimo icyuho cy’ abakozi 189.

Dail monitor yanditse ko Raporo y’ umugenzi mukuru w’ imari ya Leta igiye ahagaragara nyuma y’ imyaka itatu ikinyamakuru gikoze ubugenzuzi kigasanga imyanya itagira abakozi.

Nubwo ariko iyi raporo ya 2017 y’ umugenzuzi mukuru w’ imari ivuga ko imyanya ibihumbi 40 itagira abakozi, ngo umugenzuzi mukuru w’ imari yasanze kuri liste zo guhemba hari ahabaho abakozi ba baringa.

Ibi byuho mu myanya y’ akazi ka Leta biri muri 12. Hari aho babwiye umugenzi w’ imari ya Leta ko impamvu batashatse abakozi ari uko hari ibibazo bya ruswa n’ ibindi bagisha gukemura.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2016 bwagaragaje abaturage ba Uganda 2% badafite akazi, Uganda ituwe na miliyoni 41 bivuze ko abarenga ibihumbi 800 badafite akazi.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Aliko Dangote amaze imyaka 7 ikurikirana ariwe muherwe wa mbere muri...

Umunya- Nigeria Aliko Dangote, Forbes Magazine yatangaje ko ariwe muherwe...
13 January 2018 Yasuwe: 113 0

Uganda: Imyanya y’ akazi 40 000 ibereye aho ntigira abayikoramo

Muri guverinoma ya Uganda umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yasanze imyanya...
8 January 2018 Yasuwe: 312 0

Guhera tariki 1 Mutarama WhatsApp ntizongera gukora muri Smartphone zimwe...

Kampani ya ‘WhatsApp’ yatangaje ko guhera tariki 1 Mutarama iyi application...
28 December 2017 Yasuwe: 2049 0

Ubushinwa bwakoze indege nini ifite ubushobozi kugwa hejuru y’...

Indege nini cyane kw’isi ishobora kugwa no kuguruka iva ku mazi yo mu...
24 December 2017 Yasuwe: 1073 0

Burkina faso yafatiye ibihano by’ ubukungu Koreya ya Ruguru

Igihugu cya Burkina Faso cyafatiye ibihano by’ ubukungu Koreya ya Ruguru...
20 December 2017 Yasuwe: 339 0

Amerika yagabanyije imisoro, ngo bizatuma ubukungu bwayo bwiyongera

Abasenateri ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika kuri uyu wa Gatatu tariki 20...
20 December 2017 Yasuwe: 230 0