skol
fortebet

Uganda yafunguye ikibuga cy’indege n’ingendo byari bimaze amezi asaga 6 bifunze

Yanditswe: Thursday 01, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Muri Uganda, ikibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Entebbe cyasubukuye imirimo nyuma yamezi 6 gifunze mu rwego rwo kwirinda ikiza cya COVID 19.

Sponsored Ad

Amabwiriza ya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda avuga ko abemerewe kwinjira mu gihugu ari ba mukerarugendo abacuruzi n’abaturage batahuka bava mu mahanga.

Ikibuga cy’indege cya Entebbe n’imipaka yose ya Uganda uyu musi byongeye gufungurira inzira abanyamahanga bagana iki gihugu.

Ubuyobozi bukuru bw’ikibuga cya Entebbe buvuga ko bwafashe ingamba zihagije zo kwirinda ubwandu bw’icyorezo cya COVID 19. Mu biteganijwe harimo ibyuma bihita bisiga abinjira mu kibuga umuti wo kwica iyo Virusi ya Covid, imashini zishoboye gufata igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri ku bagenzi bakiri kure nko kuri metero 30 mbere yuko bazigeraho, hamwe n’andi mabwiriza nkuko minisitiri w’ubuzima Jane Ruth Acheng yabitangaje.

Perezida Yoweri Museveni mu kwezi gushize yategetse ko ikibuga cya Entebbe n’imipaka yo ku butaka bifungurwa kuva uyu musi ku bagenzi bamwe na bamwe cyane cyane ba mukerarugendo n’abacuruzi. Yavuze ko bigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu bwari bwifashe nabi kubera ihagarikwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi mpunzamahanga.

Uyu munsi kompanyi z’indege zirimo Uganda Airlines, Ethiopian Airlines, Fly Dubai, Turkishi Airline, Emirates hamwe na RwandaAir ni zimwe mu zakoze ingendo zinjira no gusohoka mu gihugu.

Akazi ku kibuga cya Entebbe kahagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID 19 mu kwezi kwa gatatu, ariko indege z’ubutabazi, izitwara imizigo, iz’imiryango mpuzamahanga n’izacyuraga abaturage ba Uganda bafatiwe hanze n’iki cyorezo ndetse n’abanyamahanga iki kiza cyasanze muri Uganda, zakomeje akazi.

Kuri ubu, imibare mishya y’abanduye Virusi ya Corona itangazwa na minisiteri ishinzwe ubuzima igaragaza ko bamaze kurenga 8,000. Muri abo, 4,439 baravuwe barakira. Abamaze gupfa bishwe n’iki kiza bagera kuri 75. Abaturage ba Uganda basaga ibihumbi 482 ni bo bamaze gupimwa ubwandu bwa Covid-19.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa