skol
fortebet

Umuherwe Jeff Bezos yinjije akayabo ka miliyari 13 z’amadolari ku munsi umwe

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, umutungo wa Jeff Bezos wiyongereyeho miliyari $13 ku munsi umwe gusa.kwiyongera k’umutungo w’umuntu umwe ko hejuru cyane kubayeho kuva mu 2012 ikigo Bloomberg cyashyiraho uburyo bwo kubara imari y’abaherwe ba mbere ku isi buri munsi.

Sponsored Ad

Imigabane ya Amazon.com ya Jeff Bezos ejo yazamutseho 7.9%, ikigero cyo hejuru kuva mu kwa 12/2018 nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Time.

Bwana Bezos w’imyaka 56 niwe muntu ukize cyane kurusha abandi ku isi.

Muri uyu mwaka gusa, imari ye yavuye kuri miliyari $74 igera kuri miliyari $189, nubwo bwose ubukungu bw’igihugu cye, Amerika, bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ubu we ku giti cye, ararusha agaciro ku isoko ry’imari ibigo bya rutura nka Exxon Mobil Corp., Nike Inc. na McDonald’s.

Mackenzie Bezos, wahoze ari umugore we, ejo kuwa mbere nawe yungutse miliyari $4.6, ibi bituma ubu ari umuntu wa 13 ukize cyane ku isi nk’uko iki kinyamakuru The Time kibivuga.

Uyu mugore aherutse kubona imari nini cyane kubera gatandukana na Jeff Bezos akagira umutungo agenerwa n’inkiko kuwo bahahanye.

Ibindi bigo bitandukanye by’ikornabuhanga bikomeje kungukira mu kuba abantu ubu benshi baguma mu ngo zabo, akaba ari ho baharira cyangwa bakorera ibikorwa by’imari.

Mark Zuckerberg ukuriye ikigo cya Facebook Inc. muri uyu mwaka kugeza ubu umutungo we wiyongereyeho miliyari $15, nubwo ubu kompanyi ye hari ibigo byahagaritse kuyamamarizaho.

BBC

Ibitekerezo

  • GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa