skol
fortebet

Umuherwe wa Mbere ku isi yungutse miliyari $24 muri iki gihe cya Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

Umutungo w’uwashinze akaba n’umuyobozi w’urubuga rw’ubucuruzi bwo kuri internet rwa Amazon wiyongereyeho miliyari 24 z’amadolari y’Amerika muri iki gihe cya coronavirus.

Sponsored Ad

Ibyo byatewe nuko kubera ibihe bidasanzwe by’akato abantu bari kurukoresha cyane mu bikorwa byo guhaha.

Ubu, Jeff Bezos w’imyaka 56, afite umutungo ubarirwa muri miliyari 138 z’amadolari y’Amerika, nkuko bitangazwa na Bloomberg Billionaires Index.

Byatumye ashimangira umwanya we nk’umuntu wa mbere ukize cyane ku isi.

Kompanyi ye yungukiye cyane ku kuba abantu ku isi bari kuguma mu ngo zabo bagatumiza ibyo bacyeneye kuri internet, muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Byabaye ngombwa ko iha akazi abakozi babarirwa mu bihumbi kugira ngo ibashe guhaza abakiliya bayo biyongereye cyane muri iki gihe.

Ariko Amazon yananenzwe n’abakozi bayo muri Amerika ku bijyanye n’ingamba zo kubarinda ku kazi muri iki gihe cya coronavirus.

Bwana Bezos afite imigabane ingana na 11% muri Amazon, kandi ejo ku wa kabiri, imigabane yayo yiyongereyeho 5.3%.

Umuryango nyir’ikigo cy’ubucuruzi cya Wal-Mart, gifite iduka rya Asda mu Bwongereza, na wo warungutse muri iki gihe cy’ibihe bidasanzwe by’akato.

Umutungo w’uwo muryango - uzwi nka The Waltons - wiyongereyeho 5% muri uyu mwaka ugera kuri miliyari 169 z’amadolari y’Amerika.

Ubu ni wo muryango wa mbere w’abaherwe ku isi, nkuko bitangazwa na Bloomberg.

Mu gihe abantu babarirwa muri za miliyoni ubu bari gukorera mu ngo mu bice bitandukanye byo ku isi, umutungo w’uwashinze urubuga rw’inama zo kuri internet na wo wariyongereye.

Umutungo wa Eric Yuan washinze urubuga Zoom wikubye inshuro zirenga ebyiri, ugera kuri miliyari 7.4 z’amadolari y’Amerika.

Bloomberg Billionaires Index itangaza ko kugeza ubu muri uyu mwaka, abaherwe 500 ba mbere ku isi bamaze guhomba agera kuri miliyari 553 z’amadolari y’Amerika

Abashoramari mu rwego rw’ibikomoka kuri peteroli ndetse no muri ’gas’ barahombye cyane kubera ko ibiciro byaguye kubera igabanuka ry’ababicyeneye ku isi.

Byanatewe kandi n’amakimbirane - ubu yamaze gucyemuka - hagati ya Arabie Saoudite n’Uburusiya ashingiye ku musaruro w’ibikomoka kuri peteroli.

Uko Bezos yamamaye

Bwana Bezos yatangiye Amazon mu 1995 ku gishoro kigera hafi ku 100,000 by’amadolari y’Amerika akuye mu mutungo we bwite no mu mafaranga y’umuryango we.

Nyuma yo kubona imibare yagaragazaga kwiyongera kwihuse kw’ikoreshwa rya internet, yahise ava mu kazi keza ko mu kigo cy’ishoramari ubwo yari afite imyaka 30 y’amavuko.

Umugore we MacKenzie na we yahise amukurikira muri Amazon, bombi bakaba bari baramenyaniye muri icyo kigo cy’ishoramari cya DE Shaw bakoragamo i New York.

Babyaranye abana bane

Batandukanye mu mwaka ushize wa 2019 binyuze muri gatanya (divorce) - yagarutsweho cyane n’ibitangazamakuru bikora inkuru zijyanye n’ubucuruzi.

Muri uko gutandukana kwabo, MacKenzie yahawe miliyari 38 z’amadolari y’Amerika arimo no kugira umugabane wa 4% muri Amazon.

Mu kwezi kumwe amaze gutangiza Amazon, yari yamaze kubona ’commandes’ zo kugemura ibicuruzwa muri leta 50 zose zigize Amerika ndetse no mu bihugu 45 ku isi.

Ayo makuru akubiye mu gitabo ’The Everything Store: Jeff Bezos and the Age of Amazon’ kivuga ku buzima bwe bwite, cyanditswe na Brad Stone, cyasohotse mu mwaka wa 2013.

Mu myaka itanu ya mbere Amazon ibayeho, konti z’abakiliya bayo zavuye ku madolari 180,000 zigera kuri miliyoni 17 z’amadolari.

Muri iyo myaka kandi, ubucuruzi bwariyongereye cyane buva ku 511,000 by’amadolari burenga miliyari 1.6 y’amadolari.

Abashoramari b’ibyamamare bahise babyiganira mu gushora imari muri Amazon ubwo internet yari imaze gushinga imizi mu bice byinshi by’isi.

Yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 1997, ihita ikusanya miliyoni 54 z’amadolari.

Ndetse ihindura Bwana Bezos, wahoze afasha mu gufunga neza ibitabo byaguzwe, umwe mu bagabo b’abaherwe ku isi ataranagira imyaka 35 y’amavuko.

Mu mwaka wa 1999, ikinyamakuru Time Magazine cyagize Bwana Bezos umwe mu rubyiruko rwaranze uwo mwaka ku isi.

Ikinyamakuru Time Magazine cyamuhaye akabyiniriro k’"umwami w’ubucuruzi bwo kuri internet".

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Ubwo twese turira we arimo kwinjiza billions zitabarika?? Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa