skol
fortebet

Umuhinzi w’imboga wo muri Kenya yatsindiye igihembo cya Facebook cya $1.000.000

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuhinzi w’imboga zirimo n’amashu wo muri Kenya, Noah Nasiali, yatsindiye igihembo cy’urubuga nkoranyambaga Facebook kingana n’amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni kubera ibikorwa bye byo guteza imbere abahinzi.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Facebook bwavuze ko iki gihembo gihabwa abantu bagaragaza "icyerecyezo gikomeye, cyumvikana neza kandi kigaragaza umuhate wo gufasha abandi."

Mu kwishimira icyo gihembo, Bwana Nasiali yanditse ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter agira ati: "Hari ibihe byinshi aho dutangira urugendo tutazi aho ruzatugeza. Urugendo rimwe na rimwe ugenda wenyine, uba ari wowe uruzi wenyine."

Ariko mu myaka irindwi ishize, yari mu mazi abira nyuma yo gutakaza arenga ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika.

Nasiali yabwiye ikiganiro cya BBC Focus on Africa ati:"Natakaje amafaranga yose nari narizigamiye. Nta muntu n’umwe washakaga kumvugisha. Icyo bashaka kumenya cyari, ’wakoze iki?’"

Yongeyeho ati: "Nahinze amashu n’ibishyimbo by’imiteja kuri kontaro nari nagiranye n’abacuruzi, ntibigera baza kubigura. Nayobewe uko nagurisha [izo mboga]."

Avuga ko yakomeje umutsi - nuko kera kabaye ashinga itsinda ryo kuri Facebook yise itsinda ry’abahinzi bo muri Afurika, kuko avuga ko atifuzaga ko hagira undi muhinzi uhura n’ikibazo nk’icyo yahuye nacyo.

"Duhanahana amakuru. Turafashanya kandi iyi ni inkingi ikomeye kurusha izindi zose mu itsinda ry’abahinzi bo muri Afurika."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa