skol
fortebet

Umunyarwanda yahawe kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 mu Inteko inshinga mategeko y’Igihugu cya Sudani y’Epfo bemeje ko Umunyarwanda, Eugene Torero aba Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro cyizwi nka South Sudan Revenue Authority, iki kigo kiba kigiye gutangira mu minsi ya vuba.
Ikinyamakuru Sudan Tribute cyanditse ko uyu mugabo yemejwe nyuma y’uko hakozwe isuzuma rishimangiwe n’abagize inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho ya Sudani y’Epfo.
Uyu munyarwanda agiye kuyobora ikigo gishinzwe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 mu Inteko inshinga mategeko y’Igihugu cya Sudani y’Epfo bemeje ko Umunyarwanda, Eugene Torero aba Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro cyizwi nka South Sudan Revenue Authority, iki kigo kiba kigiye gutangira mu minsi ya vuba.

Ikinyamakuru Sudan Tribute cyanditse ko uyu mugabo yemejwe nyuma y’uko hakozwe isuzuma rishimangiwe n’abagize inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho ya Sudani y’Epfo.

Uyu munyarwanda agiye kuyobora ikigo gishinzwe gukusanya imisoro, ibijyanye na za gasutamo n’indi misoro iteganywa n’amategeko.

Ngo mu ngoro y’inteko nshingamategeko haranzwe n’impaka zo kutumvikana kuri iki kigo niba gikwiye kuyoborwa n’umunyamahanga cyangwa se umwenegihugu nk’umuyobozi wacyo.

David Nailo Mayo, ukuriye komite y’inzobere mu by’ukungu, yasobanuye ko uyu munyarwanda afite ubunararibonye buhagije kuburyo Sudani y’Epfo ifite byinshi yakungukiraho aramutse akoreshejwe.

Eugene Torero watowe asanzwe ari umuyobozi wa Trade Mark East Africa (TMEA), umwanya ariho kuva mu Ukwakira 2015,yakuriye ibiro bya TMEA muri Sudani y’Epfo, yagize uruhare mu ishyirwaho rya za gahunda zigamije gushyira mu bikorwa iterambere rya za gasutamo no koroshya ibijyanye n’ubucuruzi.

Eugene Torero yakoze muri Rwanda Revenue Authorithy,RRA, ayobora serivisi za gasutamo kuva mu 2005 kugeza mu 2010.

Kuva 2007 kugera 2010 yari umwe mu bagize task force ya Rwanda doing business, yanagize uruhare rukomeye mu mavugurura y’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibipimo byo gusoresha muri raporo ya Banki y’Isi y’ibijyanye no gukora business (World Bank Doing Business report).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa