skol
fortebet

Urumogi rwihariye 23% by’ umusaruro mbumbe wa Maroc 2016

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Igihugu cya Maroc nicyo gihugu cya mbere ku isi gihinga kikanohereza mu mahanga urumogi rwinshi nk’ uko byagaragajwe na raporo ku biyobyabwenge yashyizwe ahagaragara n’ ishami ryo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge tariki ya 03 Werurwe 2017.
Kuva muri 2015 kugera muri 2016, icyo gihugu cyejeje umusaruro w’ urumogi ungana na toni 700, ibi nibyo byatumye iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu kweza urumogi rwinshi.
Uwo musaruro ungana na 23% by’ umusaruro (...)

Uwo musaruro ungana na 23% by’ umusaruro mbumbe w’ icyo gihugu. Ufite agaciro kabarirwa muri miliyari 100 z’ amadorali y’ Amerika.

Uretse icyo kiyobyabwenge cy’ urumogi muri icyo gihugu mu mpera z’ umwaka ushize 2016 nibwo hafatiwe ingano nyinshi y’ ikiyobyabwenge cya Cocaine mu mateka y’ icyo gihugu. Polisi y’ icyo gihugu yafashe ibilo 250 by’ icyo kiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa