skol
fortebet

World Economic Forum uyu mwaka izabera muri Switzerland

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’ Isi World Economy Forum ihuza impuguke n’ abayobozi batandukanye barimo Abanyapolitiki, imiryango itari iya Leta n’ abandi uyu mwaka izabera i Davos, Switzerland .
Iyi nama iteganyijwe kuva tariki 23 kugeza tariki 26 Mutarama 2018
World Economic Forum ibanziriza iy’ umwaka ushize ni ukuvuga iya 2016 yabereye I Kigali mu Rwanda kuva tariki 11 kugeza kuwa 13 Gicurasi 2016 ku nsanganyamatsiko yo guhuza amikoro Afurika ifite ngo ahuzwe mu mpinduka zikenewe (...)

Sponsored Ad

Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’ Isi World Economy Forum ihuza impuguke n’ abayobozi batandukanye barimo Abanyapolitiki, imiryango itari iya Leta n’ abandi uyu mwaka izabera i Davos, Switzerland .

Iyi nama iteganyijwe kuva tariki 23 kugeza tariki 26 Mutarama 2018

World Economic Forum ibanziriza iy’ umwaka ushize ni ukuvuga iya 2016 yabereye I Kigali mu Rwanda kuva tariki 11 kugeza kuwa 13 Gicurasi 2016 ku nsanganyamatsiko yo guhuza amikoro Afurika ifite ngo ahuzwe mu mpinduka zikenewe kuri uyu mugabane hifashishijwe ikoranabuhanga, mu nsanganyamatsiko ya “Connecting Africa’s Resources Through Digital Transformation”.

Muri uyu mwaka wa 2018 hazaganirwa uburyo ibihugu byakwihaza mu bukungu, ibibazo by’ umutekano n’ imvururu za politiki mu turere n’ ibindi.

Iyi nama ngarukamwaga yiga ku bukungu bw’ Isi yabaye bwa mbere muri 2007 bivuze ko uyu mwaka igiye kuba ku nshuro ya 11.

Nk’ ibisanzwe muri iyi nama u Rwanda ruzaba rufite abaruhagarariye baba abari muri Guverinoma n’ abo mu rwego rw’ abikorera.

Muri iyi nama aba ari umwanya mwiza ku bikorera ngo bamenyekanishe ibyo bakora kandi banagure amarembo bashake abafatanyabikorwa bashya.

U Rwanda ruzamurika isura nshya y’ umugi wa Kigali, runakore ubuvugizi ku ikurwaho rya VISA ku gutembera mu bihugu by’ Afurika nk’ uko The New Times yabitangaje.

Imyanzuro ifatirwa muri iyi nama niyo igenderwaho mu kugena ibikwiye gukorwa ngo ubukungu burusheho kugenda neza ku rwego rw’ Isi. Muri WEF yabereye mu Rwanda niho hafatiwe umwanzuro wo gushyiraho gahunda ya Smart cities ari nayo yabaye intangiriro yo gushyira uburyo bushya mu kwishyura ingendo hakoreshejwe amakarita mu mugi wa Kigali na gahunda yo gushyira wireles mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa