skol
fortebet

Burundi: Abasirikare barenga 240 bafungiwe kwanga kujya kurwanya M23 ntibafite ababunganira mu mategeko

Yanditswe: Thursday 29, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare b’Abarundi bagera kuri 242 bafungiwe mu magereza ane kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Sponsored Ad

Abo basirikare bajyanwe muri gereza ya Bururi, Ngozi, Rumomge na Ruyigi nyuma y’aho bangiye kujya gufasha ingabo za Kongo, FARDC, kurwanya abarwanyi ba M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ryahawe n’amasoko yaryo y’inkuru atandukanye, yemeza ko hashize ibyumweru bibiri abafungiwe muri gereza ya Bururi na Rumonge bumviswe n’abacamanza b’urukiko rwa gisirikare. Aba, bumviwe aho bafungiwe kuwa 12 uku kwezi. Baracyategereje imyanzuro y’urukiko.

Abafungiwe i Bururi ni 21,muri Rumonge ni 103 bamaze ukwezi kurenga bahageze. Bari bafunzwe mu kwezi kwa 12 umwaka ushize nk’uko amasoko y’Ijwi ry’Amerika abivuga.

Muri Ruyigi na Ngozi, amasoko yegereye abasirikare bahafungiwe yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bafunzwe tariki 9 z’ukwa 12 muri 2023. Abo muri Ruyigi 34 bahagejejwe tariki ya 17 ukwezi kwa mbere mu gihe 84 b’i Ngozi bajyanyweyo hagati ya 22 na 23 y’uko kwezi kwa mbere.

Amasoko y’Ijwi ry’Amerika akomeza yemeza ko abasirikare 118 bamaze kubwirwa n’urukiko rwa gisirikare ko bazakomeza kuburana bafunzwe. Aba mbere babimenyeshejwe ku wa 20 uku kwezi, mu gihe ikipe ya kabiri yahawe ayo makuru ku wa 22.

Abo basirikare bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri nyamukuru: kwigaragambya no kwanga amategeko y’intambara. Umwe mu basirikare utashatse ko umwidondoro we umenyekana avuga ko umusirikare yemerewe kwanga amategeko mu gihe abona ko nta mpamvu zumvikana zituma yishora mu rugamba.

Maitre Jean Claude Ntiburumusi, ushinzwe amategeko mu ishyirahamwe ACAT-Burundi rivugira imfungwa, avuga ko abasirikare bemerewe kwanga amategeko.

Maitre Ntiburumusi yabwiye Ijwi ry’Amerika ati: “Sinavuga ko ari ibisanzwe ko umusirikare yanga itegeko ahawe n’abamuyobora. Sinsanzwe nzi cyane ibijyanye n’igisirikare ariko ndumva ko kwanga itegeko bibaye ari ibisanzwe haba akajagari.

Ariko rero iyo itegeko ritanzwe rigaragaramo kurenga ku mategeko byeruye, umusirikare ashobora kwanga icyo yahamagariwe gukora kuko anagikoze yahita agihanirwa. Ibyo biri mu ngingo ya 31 y’Igitabo mpanabyaha cy’Uburundi.”

Umwe muri abo basirikare ni we wenyine Ijwi ry’Amerika rimaze kumenya ko afite uwumwunganira.

Maitre Ntiburumusi asanga ari uburenganzira bambuwe kuko mu gihe icyaha umuntu akekwako gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’irenga, umuburanyi agomba guhabwa umwunganizi n’inzego z’igihugu.

General de brigade Gaspard Baratuza ushinzwe gutangaza amakuru mu gisirikare cy’Uburundi yanze kuvugisha itangazamakuru kuri iki kibazo.

Umwe mu basirikare ufite ipeti ryo hejuru yabwiye Ijwi ry’Amerika ati ”Ni ibisanzwe birazwi ko hari abasirikare benshi bafunzwe bazira kwanga kurwana na M23 ariko kandi hari n’abibye amafaranga agenewe intambara. Hari n’abamaze no kwirukanwa mu gisirikare”.

Minisitiri w’Ingabo, Alain Tribert Mutabazi, mu butumwa bwo kuri WhatsApp yabwiye Ijwi ry’Amerika ryamuvugishije ati: " Twatanze umucyo mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi kwa mbere kwa 2024. Ibyo mubajije ntabyabayeho, mwitiranyije ibintu, cyangwa nta makuru mufite afatika."

Ariko, Pezida Evariste Ndayishimiye ku wa 29 z’ukwa 12 umwaka ushize yari yabitanzeho umucyo. Mu kiganiro kirangiza umwaka yakoranye n’ibinyamakuru n’abaturage mu ntara ya Cankuzo, yavuze ko abasirikare b’igihugu cye banga kurwana muri Kongo bakwiye guhanwa kubera baba barenze ku itegeko biyemeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa