skol
fortebet

Kenya: Umupasiteri watumye abantu amagana bicwa n’inzara yashinjwe ibyaha 191

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muri Kenya, umukuru w’urusengero rwapfiriyemo abantu amagana n’amagana bazize kwyicisha inzara, yashinjwe ibyaha 191 bijyanye no kwica.

Sponsored Ad

Paul Mackenzie n’abandi 29 bari kumwe mu rusengero rwa Good News International Church bahakanye ibyaha imbere y’urukiko rwo mu mujyi wa Malindi.

Imibiri y’abantu barenga 400, harimo n’abana, bakuwe mu binogo birebire mu itongo bivugwa ko ari iry’uwo muvugabutumwa utavugwako rumwe.

Ubwa mbere yari yashinjwe gukora ibyaha bijyanye n’iterabwoba, guhohotera abana no kubica urubozo, ibyaha byose yahakanye.

Ari mu gihano cyo gufungwa umwaka kubera icyaha cyo gukwirakwiza filimi - ama video y’inyigisho ze zitavugwako rumwe - nta ruhushya abifitiye.

Abarokotse babwiye BBC ko yabahatirije kwiyicisha inzara kugeza bagiye mu ijuru.

Paul Mackenzie yavuze ko nta muntu n’umwe yahatiye kwiyicisha inzara.

Bamwe mu bahoze mu idini rye bavuze ko bahatirwaga kwiyicisha inzara nka kimwe mu byemeza ko bemera ibyo yigisha.

Muri video zigera muri za mirongo nta cyemeza gihamya gifatika cyerekana Mackenzie ategeka abayoboke be kwiyicisha inzara, ariko hari ibyo abwira abayoboke ku kwitanga ku cyo bemera,kugeza no ku buzima bwabo.

Hari aho agira ati: “Hari abantu batanashaka kuvuga Yesu. Bakavuga ngo abana babo barimo kurira kuko bashonje, bareke bapfe. Aho hari ikibazo?”Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya, Pastori Mackenzie yahakanye ko ahatira abayoboke be kwiyicisha inzara.

Umunyamakuru amubajije kuri ibi yasubije ati: “Hari inzu cyangwa uruzitiro basanze ahantu runaka aho abantu bafungiye?”

Abakora iperereza bagiye basaba kenshi ko agumishwa muri gereza mu gihe bari bagikomeje iperereza.

Bavuga ko ubu bashyize hamwe ibyemezo bikwiye kugira we n’abandi bakatirwe urubakwiye ku byaha birimo kwica,guhohotera no ’gufasha mu gikorwa cy’iterabwoba’’.

Bashobora kandi gushinjwa n’icyaha cyo ’’gutuma umwana yicwa urubozo’’, nk’uko biri mu itangazo ry’umuyobozi w’ubushinjacyaha.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa