skol
fortebet

Uganda:Police yategeye akayabo uzayifasha kubona uwarashe Pasiteri Bugingo

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024, nibwo humvikanye amakuru y’umupasiteri uzwi cyane muri Uganda warusimbutse nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu agahitana umurinzi we witwa Richard Muhumuza.

Sponsored Ad

Uyu mukozi w’Imana akimara kurusimbuka , yaje gutanga ubuhamya, avuga ko abantu bitwaje intwaro bamurashe bakiruka bazi ko bamwishe ariko ku bw’ibyago bahitana uwari umurinzi we.

Kuva ubwo inzego z’iperereza ryatangiye guhiga bukware abo bagizi ba nabi , ariko kugeza ubu bari bataraboneka.

Ibyo rero byatumye Polisi ya Uganda ifata icyemezo cyo gushyiraho igihembo cya Miliyoni 20 z’amashilingi ku muntu wese uzafata cyangwa agatunga agatoki uwariwe wese wakoze ubwo bugizi bwa nabi.

Yongeyeho ko uzatanga ayo makuru azarindirwa umutekano , ku buryo ntacyo bashobora kumutwara.

Pasiteri Aloysius asanzwe azwi cyane nk’umuyobozi w’urusengero rwa Prayer House Ministries.Ni umwe mu banyamadini bakunda gushyigikira ibikorwa by’ishyaka NRM rya Perezida Museveni akaba n’inshuti ya Muhoozi Kainerugaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa