skol
fortebet

RIB yagaruje akayabo k’amadolari yari yibwe umucuruzi wo muri Kigali

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwasubije amafaranga yari yibwe n’abasore babiri bavukana angana n’ibihumbi umunani by’amadorali y’amerika, n’andi ibihumbi birenga 700 Frw.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 26 Mata 2024, nibwo RIB yerekanye abasore babiri bavukana barimo ufite imyaka 29 na mukuru we bakekwaho kwiba ayo mafaranga.

Uri rwego rubinyujije kuri X rwagize ruti: "RIB yasubije amadorali 8,000 USD n’amafaranga ibihumbi 746,000 FRW, yari yibwe umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali. Hanafashwe Mbonigaba Bosco wari umukozi we ukekwaho ubu bujura afatanyije na Jerome Bihirabamwe wo mu Karere ka Kirehe.

Aba bafashwe bafungiye kuri station ya RIB ya Remera mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irakangurira abaturarwanda kudatwara amafaranga mu ntoki ahubwo bakitabira uburyo bw’ikoranabuhanga (cashless), kugirango badatanga icyuho ku washaka kuyiba.

RIB ntizahwema guhashya abakora ibyaha abaribo bose. Iboneyeho kandi no gushimira abayifasha muri urwo rugamba batanga amakuru."

Yakomeje agira ati “Uwo wayibye yari umukozi wo mu rugo, aza gusanga umukoresha ahuze afata amafaranga mu isakoshi aho bakoreraga arirukanka. Yayatwaye ari amadorali 9500$ ajya kuyahisha kwa mukuru we.”

Nyuma yo kwibwa amafaranga nyirayo yahise yegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse abayibye barakurikiranwa barafatwa.

Dr Murangira yavuze ko kuri ubu abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiba, ubuhemu ndetse n’icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko uhamijwe n’urukiko guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ahanishwa igihano kiri hagati y’umwaka umwe kugera kuri ibiri n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 Frw na 500 Frw.

Riteganya kandi ko icyaha cyo kwiba ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni ebyeri mu gihe icyaha cy’ubuhemu gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itu n’imyaka itanu ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw kugera kuri 1 000 000 Frw.

Uwibwe ayo amafaranga yabwiye itangazamukuru ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda kugendana ingano y’amafaranga menshi mu kwirinda ko byabakururira kwibwa cyangwa ibindi bibazo.

Yashimye RIB ko yamufashije kubona abari bamwibye, asaba n’abahura n’ibindi bibazo gutangira amakuru ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa