skol
fortebet

Abacamanza bazaburanisha Kabuga I Arusha bamaze kumenyekana

Yanditswe: Friday 02, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rwa ONU/UN rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha rwatangaje abacamanza batatu bazaca urubanza rwa Kabuga Felicien ubwo azaba aburana n’ubushinjacyaha.

Sponsored Ad

Kuwa gatatu urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje iyoherezwa rya Bwana Kabuga kuri uru rukiko rwa ONU rufite ikicaro i Arusha, Tanzania n’ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi.

Amategeko y’Ubufaransa ateganya ko iki kemezo, kitajuririrwa, gishyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze ukwezi.

Umwunganizi we Emmanuel Altit yabwiye BBC ko bagiye gusaba ruriya rwego ko umukiriya we atoherezwa i Arusha ahubwo yakoherezwa i La Haye.

Umucamanza Iain Bonomy ukomoka muri Scotland/Ecosse niwe uzaba ukuriye iyo nteko, azafatanya na Graciela Susana Gatti Santana wo muri Uruguay na Elizabeth Ibanda-Nahamya wo muri Uganda.

Itangazo rivuga ishyirwaho ry’aba bacamanza ntirisobanura igihe urubanza rwa Bwana Kabuga ruzatangirira.

Bwana Kabuga w’imyaka 85 (we avuga ko afite 87) ni umuntu washakishwaga cyane mu baregwa uruhare muri jenoside mu Rwanda.

Urukiko rwa Arusha rwavuze ko ashakwa n’ubutabera bwa mbere mu 1997 nk’uko rubivuga.

Mu rukiko rw’i Paris, yavuze ko ibyaha aregwa ari "ibinyoma".

Kabuga niwe Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera kurusha abandi, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Ibiro by’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa n’igipolisi bivuga ko Bwana Kabuga yari afite umwirondoro muhimbano aba muri imwe mu nzu iri mu igorofa ya ’apartment’ abifashijwemo n’abana be.

Kuwa 16 Gicurasi 2020, saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo Kabuga yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari "’opération’ ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye".

Eric Emeraux uyobora urwego rwo kurwanya ibyaha yabwiye AFP ko kumuhiga byasubukuwe mu mezi abiri ashize nyuma y’amakuru mashya y’iperereza yari yabonetse.

Olivier Olsen ukuriye ishyirahamwe ry’abafite inzu z’aho yari acumbitse, yabwiye AFP ko Kabuga yari "umuntu ubayeho mu ibanga cyane…wasubizaga avuga gahoro umuntu umusuhuje".

Bwana Olsen avuga ko Kabuga hano yari ahamaze imyaka hagati y’itatu n’ine.

Kabuga ashinjwa kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Yari mu gatsiko gakomeye kari ku butegetsi mu Rwanda,kateguye byimbitse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yari Perezida ndetse na nyiri radiyo RTLM (Radio Télévision libre des mille collines) n’ikinyamakuru Kangura byakanguriye byimazeyo Abahutu kwica abatutsi muri 1994.

Amakuru avuga ko muri 1993 na 1994 yaguze mu Bushinwa imihoro 500,000 aho nibura umunyarwanda 1 kuri 3 bakuze yari bubone umuhoro.Yabyaye abana 2 b’abakobwa bombi bashakanye n’abahungu 2 ba Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Bivugwa ko kuba Kabuga Félicien yari amaze igihe ahigwa ariko kumufata byarananiranye, biterwa n’uko yakoreshaga ubutunzi afite mu kwiyoberanya cyangwa ubushake buke bw’ibihugu yihishemo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa