skol
fortebet

Abandi banyarwanda 2 bakuriweho ibirego barekurwa na Leta ya Uganda

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 17 Gashyantare 2020,Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, rwatangaje ko rwakuyeho ibirego ku banyarwanda babiri barimo Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija, bashinjwaga ibyaha byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Uganda irekuye abanyarwanda 9 barimo 7 bashinjwaga gutunga imbunda bitemewe,uru rukiko rwa Gisirikare rwa Makindye rwarekuye abandi babiri kuri uyu wa Mbere.

Abanyarwanda barekuwe mu kwezi gushize bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri Uganda ndetse umwe muri bo witwa Rene Rutagungira ari mu bahereweho gufungwa ubwo ikibazo cyo guhohotera Abanyarwanda bari ku butaka bwa Uganda cyatangira muri 2018.

Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’inteko iburanisha yari ikuriwe na Lt. Gen. Andrew Gutti, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Cpt. Ambrose Baguma bwatangaje ko buhagaritse kubakurikirana, nk’uko New Vision yabitangaje.

Abanyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Abarekuwe kuri uyu wa Mbere bareganwaga n’abapolisi bakuru ba Uganda bashinjwa gutunga imbunda n’icyo bise “guhimuta Jackson Kalemera alias Ndinga na Lieutenant Joel Mutabazi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa