skol
fortebet

Abanya-Nigeria babiri batawe muri yombi nyuma yo kwiba miliyoni amagana y’amadolari mu bushukanyi kuri internet

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku isabukuru ye, tariki 29/05, Olalekan Jacob Ponle yashyize ifoto kuri Instagram ari iruhande rw’imodoka ya Lamborghini i Dubai, yandikaho ati;
"Abantu ntibagatume wicira urubanza kubera umutungo wavunikiye".
Hashize ukwezi, uyu munya-Nigeria, ukoresha izina rya "mrwoodbery" kuri Instagram, yafashwe na polisi i Dubai akekwaho n’ubujura bwifashishike ikoranabuhanga.
Ramon Olorunwa Abbas, undi mugenzi we uzwi nka "hushpuppi" cyangwa se "hush", kuri Instagram akurikirwa n’abantu miliyoni (...)

Sponsored Ad

Ku isabukuru ye, tariki 29/05, Olalekan Jacob Ponle yashyize ifoto kuri Instagram ari iruhande rw’imodoka ya Lamborghini i Dubai, yandikaho ati;

"Abantu ntibagatume wicira urubanza kubera umutungo wavunikiye".

Hashize ukwezi, uyu munya-Nigeria, ukoresha izina rya "mrwoodbery" kuri Instagram, yafashwe na polisi i Dubai akekwaho n’ubujura bwifashishike ikoranabuhanga.

Ramon Olorunwa Abbas, undi mugenzi we uzwi nka "hushpuppi" cyangwa se "hush", kuri Instagram akurikirwa n’abantu miliyoni 2,4.

Police i Dubai ivuga ko yafatanye aba bombi miliyoni $40 za cash, imodoka 13 z’agaciro ka miliyoni $6.8, mudasobwa 21, telephone 47zigezweho, na aderesi z’abantu hafi miliyoni ebyiri bavuganye nabo.

Bwana Abbas na Bwana Ponle bombi bahise boherezwa muri Amerika aho baregwa mu rukiko rw’i Chicago ibyaha by’iyezandonke n’ubujura bwa miliyoni amagana z’amadorari baciye mu bushukanyi kuri internet.

Bombi ntabwo barahabwa umwanya wo kuvuga kubyo baregwa, kugeza ubu baracyafatwa nk’abere.

Glen Donath wahoze ari umushinjacyaha i Washington avuga ko aba bagabo "bakabije ubwirasi kuko banishyiraga hanze bikabije ku mbuga nkoranyambaga"

Iyi nkuru yatangaje benshi mu bakurikira imibereho yabo y’igitangaza ku mbuga nkoranyambaga, bakibaza aho aba bagabo bavana umutungo ungana utyo.

Mu buryo batifuzaga nabo, mu kwerekana ko babayeho by’ikirenga kuri Instagram na Snapchat, babaga batanga amakuru y’imyirondoro yabo kuri ba maneko ba Amerika.

Ubu, bararegwa kwiyitirira abakozi ba kompanyi zitandukanye muri Amerika, bakandika za e-mails bashuka abo bandikiye bakaboherereza miliyoni z’amadorari kuri konti zabo bwite.

Kuri Instagram, hushpuppi yerekana ko ari umuhanga mu bwubatsi, ndetse hari amashusho yerekana y’inzu yubaka. Ariko izo "nzu" zari izo kwifashisha muri bumwe mu bwambuzi bushukana nk’uko abakoze iperereza babivuga.

Ebuka Emebinah umuhanga mu by’imari w’i New York yabwiye BBC ati: "Indangagaciro zacu muri Nigeria zikwiye kugenzurwa, cyane cyane agaciro duha umutungo, uko waba wabubonye kose.

"Hari umuco wo kureba gusa umutungo.Ntidutekereza ko inzira zo kuwugeraho zifata igihe."

Bageze no ku ikipe yo muri Premier League

Mu kwezi kwa kane, hushpuppi yongereye amasezerano yo gukodesha inzu ihenze cyane i Dubai mu mazina ye nyayo na telephone ye bwite.

Ibyumweru bibiri mbere yo gutabwa muri yombi, yashyize ifoto kuri Instagram ari ku modoka ya Rolls-Royce yandikaho ati:

"Warakoze Mana, ku migisha myinshi mu buzima bwanjye. Komeza usebye abategereje ko nseba."

Inyandikomvugo ibashinja ya FBI ivuga ko "Abbas umutungo we uva ku cyaha, kandi ni umwe mu bayobora ubujura bwo kuri internet burimo kwinjira muri mudasobwa z’abandi, kwohererezwa amafaranga mu bushukanyi, no kwibasira abantu benshi ku isi hagamijwe kubiba miliyoni z’amadorari".

Mu kirego kimwe, kompanyi y’imari ivuga ko yibwe miliyoni $14.7 mu bujura bwo kuri mudasobwa, ivuga ko aya mafaranga yagiye kuri konti za hushpuppi zo muri banki ziri mu bihugu byinshi.

Inyandikomvugo ibashinja ivuga ko uyu mugabo kandi ari mu kirego cyo kwiba miliyoni $124 imwe mu ikipe itatangajwe yo muri shampiyona yo mu Bwongereza ya Premier League.

FBI ivuga ko yabonye amakuru ye kuri Google, Apple iCloud, Instagram na Snapchat ya konti ze za banki, inyandiko ze z’inzira, ibiganiro n’abo bafatanya n’iyohererezwa ry’amafaranga.

"Yahoo boys"

Hafi 90% bya e-mails z’ubushukanyi ziva muri Afurika y’Uburengerazuba nk’uko bivugwa n’ikigo cyo muri Amerika kireba iby’umutekano kuri internet, Agari.

Crane Hassold uyobora ibikorwa byo kureba ibyaha nk’ibi muri Agari, avuga ko abakora ubu bushukanyi babanza gushaka amakuru y’abantu nyakuri bakomeye muri kompanyi runaka zikora ubucuruzi, bakabona na e-mails zabo.

Ati: "Nyuma babasha kuyobya izo emails, bakandikira abakiriya babo nk’aho ari babantu nyakuri, bakababwira ko bahinduye konti basanzwe babishyuriraho, bakanababwira ko ariho noneho bajya bishyurira."

Bwana Ponle ukoresha izina rya "mrwoodberry" ku mbuga nkoranyambaga, yakoresheje e-mails za Mark Kain nk’uko FBI ibivuga.

Ashinjwa kubeshya kompanyi yo muri Chicago ikohereza miliyoni $15.2.

Kompanyi zo muri Iowa, Kansas, Michigan, New York na California nazo zakozwe nk’ibi.

Aya mafaranga nyuma aburirwa irengero ryayo kuko abo bayoherereje bahita bayahinduramo ay’ikoranabuhanga azwi nka ’cryptocurrency bitcoin’.

Ubujura nk’ubu bukorerwa kuri za e-mails bumaze kuba bwinshi ku isi, kandi buhuzwa cyane na Nigeria, ababukora bamaze guhimba iki gihugu "Yahoo boys".

FBI iburira abantu kuba maso ku mabaruwa abizeza amafaranga menshi cyane, cyangwa ababwira ibyo guhindura aho basanzwe bishyurira.

Umunyamakuru wa BBC aherukwa kwandikira ubutumwa busa n’ubugamije ubujura nk’ubuvugwa hano.

Uko ubujura buzwi nka 419 n’iby’urukundo bukora:

1.Umuntu akwandikira e-mail, akubwira ko ashaka ko umufasha kohereza amafaranga

2.Azakubwira ko ibibazo bya politiki cyangwa ibiza bisanzwe biri gutuma we bitamushobokera.

3.Azagusaba ko umuha konti yawe kugira ngo ayishyireho amafaranga

4.Ibi bimufasha kugera muri iyo konti no kubasha kuyakuraho

5.Itondere cyane ibyo wandika ku mbuga nkoranyambaga kuko bifasha bene abo kukumenya neza no kuba bakwibasira

Moe Adele umunyamategeko ukorera i Washington avuga ko bibabaje kuba leta ya Nigeria itita ku kibazo cy’urubyiruko rw’abanya Nigeria rwishora muri ibi bikorwa.

Ati: "Babibona nk’inzira yo kubakiza mu gihugu kibaha amahirwe macye, ndetse rimwe na rimwe nta nayo."

Nigeria nayo irahahombera nk’uko bivugwa na Ayò Bánkólé washinze kompanyi yitwa Bootcamp ikorera muri icyo gihugu.

Avuga ko hari abanya Nigeria benshi bakora ibintu byinshi byiza ku isi, ariko aba bakora ibibi bagatuma igihugu kigira isura mbi.

Ati: "Kompanyi nyinshi ntabwo zicyohereza ibintu muri Nigeria, nyinshi kandi ntizemera ko tuzishyura twifashishije ikoranabuhanga, byanduje isura yacu."

Muri raporo yayo ya 2019 ku byaha byo kuri internet, FBI ivuga ko yakiriye ibirego 460,000 by’ubujura n’ubwambuzi nk’ubwo, bavuga ko hibwe miliyari $3.5 hakagaruzwa miliyoni $300.

Gusa, benshi mu bakora ubu bujura ntibabasha gufatwa, kuko ari ibyaha byambukiranya imipaka, kandi bisa n’ibikorwa mu buryo butoroshye nk’uko Glen Donath abivuga.

Ibyaha baregwa nibibahama, Bwana Abbas na Ponle bashobora gufungwa imyaka irenga 20.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa