skol
fortebet

Abapadiri bategetswe kujya batangaza ibyo babwiwe n’abicuza igihe byerekeranye no gufata abana ku ngufu

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe kurwanya ihohoterwa ry’abana bafatwa ku ngufu muri Australia, yategetse ko mu mpande zose z’igihugu n’ubwo bitemewe ko abihayimana batangaza iby’abaje kwicuza ibyaha bababwiye, ngo bajya babitangariza polisi mu gihe ibi byaha byaba byerekeranye n’ifatwa ku ngufu ry’abana. Ibi ngo mu gihe byaba bimenyekanye kandi umupadiri yaranze kubitangaza byafatwa nk’icyaha cyo guhishira ibyaha kandi ubizi nkuko bitangazwa n’ibiro by’iperereza muri Australia.
Iyi komisiyo kandi yanakomoje ku (...)

Iyi komisiyo kandi yanakomoje ku bapadiri bakomeje kuvugwaho gufata abana ku ngufu, akenshi mu gihe baba bagiye kwicuza ibyaha muri penetesiya. Ngo ibi bikunze kubaho bikanamenyekana, nyamara abagizi iryo dini bakabigira ibanga.

Iri tegeko kandi rireba n’abandi bantu bose banga gutanga amakuru bazi ajyanye n’ifatwa ku ngufu.

Inkuru y’ikinyamakuru independent ivuga ko mu bihugu byinshi hakunze kumvikana, abana bajya guhabwa isakaramentu rya penetesiya bakabwira abapadiri ko bafashwe ku ngufu, nyamara abapadiri ntibabimenyeshe inzego z’umutekano, nko muri Leta ya Louisiana muri Amerika mu mwaka ushize byabayeho biza kumenyekana ko hari uwihayimana wafashe umwana ku ngufu ariko urusengero rukabihishira.

Mu gihugu ya Ireland mu mwaka wa 2012, cyashyizeho itegeko rivuga ko buri wese ategetswe gutanga amakuru mu gihe ayazi ku bijyanye n’ifatwa ku ngufu ry’abana, iri tegeko ntiryahezaga kandi n’abapadiri bakiri abantu baba baje kwicuza ibyaba bakoze.

Mu busanzwe, ibyo uwagiye kwaka penetesiya yicujije, biba ari ibanga rikomeye, ritagomba kujya hanze nkuko amategeko ya Kiliziya Gatolika abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa