skol
fortebet

Abarwanyi 40 ba M23 bagiye kuburanishirizwa muri Uganda

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije w’ igisirikare cya Uganda UPDF Henry Obbo yatangaje ko abarwanyi ba M23 bafungiye muri Uganda bagiye kugezwa imbere y’ ubutabera kandi bigakorwa muri iki cyumweru.
Abo rwanyi bagera kuri 40 batawe muri yombi na polisi y’ icyo gihugu mu kwezi gushize kwa Gashyantare.
Umuvugizi wungirije wa UPDF Henry Obbo yabwiye The New vision ikinyamakuru cyandikirwa muri icyo gihugu ko abo barwanyi bagezwa imbere y’ urukiko rwa Mbarara muri iki cyumweru. Bakurikiranyweho kwinjira muri (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije w’ igisirikare cya Uganda UPDF Henry Obbo yatangaje ko abarwanyi ba M23 bafungiye muri Uganda bagiye kugezwa imbere y’ ubutabera kandi bigakorwa muri iki cyumweru.

Abo rwanyi bagera kuri 40 batawe muri yombi na polisi y’ icyo gihugu mu kwezi gushize kwa Gashyantare.

Umuvugizi wungirije wa UPDF Henry Obbo yabwiye The New vision ikinyamakuru cyandikirwa muri icyo gihugu ko abo barwanyi bagezwa imbere y’ urukiko rwa Mbarara muri iki cyumweru. Bakurikiranyweho kwinjira muri icyo gihugu bitwaje intwaro.

Obbo yavuze ko abo barwanyi bakabaye baragejejwe imbere y’ urukiko ku wa Kabiri w’ iki cyumweru ariko ngo ntabwo byakunze bitewe n’ uko polisi yari igikomeje iperereza.

Ejo ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe, umuyobozi wa UPDF Gen . David Muhoozi yavuze ko umurwanyi wese wavuye muri Uganda uzagaruka azajya atabwa muri yombi.

Yagize ati “ Uganda ikora ibishoboka byose ikabitaho. Ku bashaka gusubira iwanyu mukajya gutangira ubuzima bushya tuzabibafashamo, kandi niba hari ikitagenda nacyo cyaganirwaho.”

Yakomeje agira ati “Ariko ntabwo tuzemera ko Uganda ihinduka agatobero, niba uhisemo gusubira muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, nyuma ukagaruka muri Uganda uzatabwa muri yombi”

M23 ni umwe mu mitwe ikomeye y’ inyeshyamba yarwaniraga muri DR Congo. Yari yarigaruriye igice cy’ icyo gihugu gikize mu mabuye y’ agaciro kuva muri 2012 kugeza mu Ugushyingo 2013.

Uwo mutwe wavuzweho gukora ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato, no gukoresha abana mu gisirikare. Uwari umuyobozi wawo Gen. Bosco Ntaganda akurikiranywe n’ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC ruri I Haye mu Buholandi.

Muri 2012, M23 bafashe umujyi wa Goma iza kuwurekura binyuze mu biganiro wagiranye na guverinoma ya Congo nyuma yo kotswa igitutu n’ ingabo z’ ibihugu bitandukanye zari zarishyize hamwe.

Muri 2013, igisirikare cya Congo cyongeje gusubirana umujyi wa Goma, kibifashijwemo ingabo z’ umuryango w’ Abibumbye. Kuva ubwo M23 ivuga ko ihagaritse intambara ahubwo ishaka ibiganiro by’ amahoro.

Muri Mutarama uyu mwaka, abarwanyi ba M23 bari bamaze imyaka itatu mu nkambi yo mu gihugu cya Uganda bongeye kugenda urusorongo basubira muri DR Congo. Bashinja Leta ya Congo kuba itarashyize mu bikorwa imyanzuro yavuze mu biganiro by’ amahoro byo muri 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa