skol
fortebet

Abiyise ‘Marine’ nibo basigaye bateza akajagari muri za cyamunara

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali, bakunze kwitabira cyamunara zitandukanye, baravuga ko babangamiwe cyane n’umutekano mucye bakomeje guterwa n’agatsiko k’abantu biyise Marine, kuko bakubita abitabiriye cyamunara bakanahohotera abahesha b’ inkiko.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Nyakanga Theogene Muhimpundu ‘abamarine’ bamukubitiye aharimo habera cyamunara bamuziza ko yaganiriye n’ umukiriya wabo.

Byabereye Nyabisindu mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo aho umuhesha w’ inkiko yari agiye guteza cyamunara inzu y’ umuturage.

Muhimpundu avuga ko yazanywe numwe mu bagize aka gakundi biyita abakomisiyoneri, amubwira ko yaza akareba inzu igiye gutezwa cyamunara akayigura atanayigura akayirangira undi.

Ati “Narahageze nsanga nyiri iyo nzu ugiye guterezwa turaziranye, asa nuwahungabanye, ndamufata mugira inama ko akwiye kubyakira. Ba bantu babonye ko tuziranye, barambwira bati wabwiye uriya mugore akaduha amafaranga iyi cyamunara tukayica ntibe? Ndababaza nti ese mubigenza mute, banga kumbwira ndabareka”.

Muhimpundu ngo yarasohotse ahura n’ undi mugore baziranye, ari nawe wari waje kugura iyo nzu ataziko ari cyo cyamusanye.

Muhimpungu avuga ko uyu mugore yamwegereye akamubaza ati “Ese iyi nzu wowe ubona nayigura angahe? Ndamubwira nti iyi nta mari irimo, nonese ahantu utanacukura ubwiherero bwa metero 3, urumva byavamo?”.
Muhimpundu ngo yagiye kumva yumva yadukiriwe n’abantu barumukubise kugeza ubwo yituye hasi akabura umwuka bakagomba kumuzanira amazi yo kunywa.

Ati “Nagiye kumva numva uwa mbere ankubise umugeri ku murundi, abandi mu mbavu, ubwenge burabura nahakuwe n’abantu banjyana kwa muganga”.

Nyuma y’ibi nanone iki kibazo cyagaragaye mu karere ka Kicukiro, aho aba biyise abamarine, batse umuhesha w’inkiko w’umwuga impapuro zirangiza rubanza yari yagiyemo tariki 13/07/2018.

Maitre Batamuriza Immaculee yari yagiye kurangiza urubanza rwuwitwa Mutini Thadeo, wagombaga guterezwa cyamunara inzu kugirango hishyurwe umwenda yari yarafashe muri Banki y’Abaturage akigera aho iyi cyamunara yagombaga kubera mu kagari ka Rukatsa umurenge wa Kagarama, ahasanze iri tsinda ry’ ‘Abamarine’ ryahageze kare ririmo kuhanywera inzoga. Saa yine zuzuye cyamunara yari itangiye, ariko rya tsinda ribona ko umugambi wabo wo kwica cyamunara udakunze, bahitamo gushikuza umuhesha w’inkiko impapuro barazitwara.

Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko babiri mu batse uyu muhesha w’ inkiko impapuro aribo Paul Munyaneza na Tharcisse Dusabimana alias Myotsi bari mu maboko y’ ubutabera.

Abagerwaho ingaruka n’ uru rugomo n’ ubusambo bw’ aba bakomisiyoneri biyise abamarine barasaba inzego z’ ubuyobozi kugira icyo zikora kugirango zihagarike aba bantu bakomeje gutesha agaciro imitungo ya rubanda.

Abagize aka gakundi usanga bavuga ko bo ntacyo baba kuko bafite amafaranga menshi baba bakuye muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uwitwa Munezero Claude, ukunze kwitabira cyanara agira ati “Birababaje, kuko iyo bagiye kugutereza cyamunara, uragenda ugashaka abamarine, mukarara mwumvikanye amafaranga uzabaha nibayica, ubundi bakaza umutungo w’ umuntu bakawukiniramo uko bishakiye, hakiwye kugira igikorwa rwose”.

Mu nama iherutse guhuza abafite aho bahuriye n’irangizwa ry’imanza na Minisiteri y’ubutabera, Minisitiri Johnston Busingye yasabye abahesha b’inkiko kwitandukanya n’abakomisiyoneri bagambanira imitungo y’abantu.

Icyo gihe yagize ati “Abiyita abakomisiyoneri ni udutsiko tw’abagambanyi bahemberwa kugambanira imitungo y’abantu kugira ngo iteshwe agaciro. Aba nabo mukwiye kwitandukanya nabo kuko umwuga wabo ntaho uhurira n’uwanyu mwarahiriye.”

Muri iki cyumweru Minisitiri Busingye yongeye kugaruka kuri iki kibazo avuga ko hagiye kujyaho ba maneko bazajya batahura abazanye uburiganya n’ uburyarya muri za cyamunara.

Muri Mata uyu mwaka, Leta y’ u Rwanda yasabye ko abakomisiyoneri bajya mu makampani, bitaba ibyo polisi igakora akazi ko kubahiga.

Mu rwego rwo guhangana n’ ibibazo biri muri za cyamunara Leta y’ u Rwanda yashyizeho uburyo cyamuna izajya ikorerwa mu ikoranabuhanga, online. Niba ntagihindutse iyo gahunda izatangira mu Ukwakira kuko ariko itegeko rishyiraho ubu buryo ribiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa