skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Abagabo babiri bashyinguye umusore ari muzima bakatiwe

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Abagabo babiri bo muri Afrika y’epfo basanzwe bakora akazi ko gushyingura abantu bashyize umwirabura mu isanduku ku ngufu ari muzima bakatiwe gufungwa imyaka cumi
Theo Martins na Willem Oosthuizen bashinjwa iki cyaha bagikoze muri Kanama 2016, bakurikiranyweho ku kuba barashatse kwica babigamibiriye.
Victor Mlotshwa washyizwe mu isanduka bamuhoye y’uko yanyuze mu butaka bwabo; baramukubise bamutegeka kwinjira mu isanduka ishyingurwamo abapfuye, bamubwiye ko bashobora kumutwika ari muzima. (...)

Sponsored Ad

Abagabo babiri bo muri Afrika y’epfo basanzwe bakora akazi ko gushyingura abantu bashyize umwirabura mu isanduku ku ngufu ari muzima bakatiwe gufungwa imyaka cumi

Theo Martins na Willem Oosthuizen bashinjwa iki cyaha bagikoze muri Kanama 2016, bakurikiranyweho ku kuba barashatse kwica babigamibiriye.

Victor Mlotshwa washyizwe mu isanduka bamuhoye y’uko yanyuze mu butaka bwabo; baramukubise bamutegeka kwinjira mu isanduka ishyingurwamo abapfuye, bamubwiye ko bashobora kumutwika ari muzima.

Urubanza rwakuruye impaka n’agahinda muri Afurika y’Epfo, ubwoba butaha bamwe mu miryango yombi bikanga y’uko hashobora kwaduka amacakubiri afatiye ku bashinzwe gucukura imva.

Mlotshwa washyizwe mu isanduku ari muzima yemeye gutanga ubuhamya bw’ibyamubayeho nyuma y’uko hasakaye amashusho kuri Youtube agaragaza uko icyo gikorwa cyagenze ubwo bamushyinguraga ari muzima.

Mu rukiko, aba bagabo babiri bakurikiranyweho iki cyaha bavuze ko nta mugambi mubi bari bamufiteho ahubwo ko bari bagamije kumwihaniza ngo ntazongere guca mu murima wabo.

Mlotshwa yahakanye ko ataciye ku butaka bwabo, avuga ko yari aciye mu nzira ya bugufi agiye mu iduka atumwe na nyina.

Igihe abo bagabo babiri barimo baracibwa urubanza, umucamanza yabwiye uriko ko bigaragara ko bashakaga kumwica.

Victor Mlotshwa

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa