skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Polisi yataye muri yombi umugabo wari utwaye umukunzi we muri boot y’imodoka kubera COVID-19

Yanditswe: Monday 20, Apr 2020

Sponsored Ad

Polisi y’Afurika y’epfo yataye muri yombi umugabo ishinja kugerageza gusohora umukunzi we mu buryo butemewe mu mujyi wa Guateng yamushyize ahabikwa imizigo hazwi nko muri "Boot’’ .

Sponsored Ad

Uyu mugabo yafashwe yarenze ku mategeko igihugu cya Afurika y’epfo cyashyizeho y’ibihe bidasanzwe yo kuguma mu rugo kubera Coronavirus aho nta ngendo zambukiranya imijyi n’uturere zemewe.

Nkuko amakuru dukesha BBC abitangaza,Umutegetsi wo mu ntara ya Gauteng iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu avuga ko uwo mugabo yari atwaye umukunzi we ahajya imizigo inyuma mu modoka.

Faith Mazibuko yanditse kuri Twitter ko uwo mugore yasanzwe muri ’boot’ y’iyo modoka ubwo yari ihagaritswe kuri bariyeri (barrière) ku wa gatanu.

Yongeyeho ko umushoferi w’iyi modoka utari ufite uruhushya rwo gutwara imodoka, yerekezaga mu ntara ya Mpumalanga mu burasirazuba bw’igihugu.

Kuri Twitter, Madamu Mazibuko yanavuze ko uwo mugore na we yatawe muri yombi ashinjwa "kwemera gusohorwa magendu".

Uwo mugabo n’umukunzi we ntacyo baratangaza ku byo bashinjwa.

Ku itariki ya 24 y’ukwa gatatu, Afurika y’epfo yashyizeho ibihe bidasanzwe by’akato bimara ibyumweru bitatu, ariko abategetsi bongereye icyo gihe kugera mu mpera y’uku kwa kane.

Ingendo z’imbere mu gihugu zaragabanyijwe bikomeye, aho abemerewe gusa kugira aho bajya ari abari ku rutonde rw’abatanga serivisi za nkenerwa cyane mu buzima busanzwe.

Kugeza kuri uyu wa mbere, muri iki gihugu habarurwa abantu 3,158 bemejwe ko banduye coronavirus, bakaba ari bo ba mbere benshi banduye muri Afurika.

Muri abo, 54 imaze kubica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Igihugu cya Afurika y’Epfo kiri mu byafashe ingamba zidasanzwe zo gutegeka abaturage kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus aho byatumye n’inyamaswa zo muri pariki zisanzura.

Intare zo muri Afurika y’Epfo muri pariki ya Kruger zimaze kubona ko abantu bose bubahirije gahunda yo ku guma mu rugo zavuye mu bwihisho bwazo ziza kwiryamira mu mihanda yambukiranya pariki itagikoreshwa n’imodoka.

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo uyobora ba mukerarugendo muri iyi pariki witwa Richard Sowry yarimo atembera,agwa ku muganda w’intare nyinshi ziryamiye mu muhanda niko kuzifotora amafoto yakwirakwiriye hirya no hino ku isi.

Kruger kimwe n’izindi pariki z’igihugu zarafunzwe kubera Coronavirus ariyo mpamvu imihanda yerekeza muri iyi pariki y’igihugu yahise yibera nk’isenga ry’intare.

Ubwo Richard yarimo yerekeza kuri Orpen Rest Camp atwaye imodoka ye,yabonye izi ntare nyinshi ziryamye mu muhanda hasigaye metero 5.5 ngo azigereho niko kuzegera azifata amafoto akoresheje telefoni ye.

Nubwo yafashe umwanya munini afotora izi ntare,ntizigeze zihungabana ndetse ngo inyinshi zari zasinziriye ku buryo zitamenye ibiri kuba.

Yagize ati “Intare zimenyereye ko abantu bagenda mu modoka.Inyamaswa zose zitinya abantu iyo bari kugenda n’amaguru ariyo mpamvu iyo nkomeza kuzegera zitari gutuma nzegera.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa