skol
fortebet

Algeria: Umugabo afungiwe icyaha cyo kunaganika umwana mu idirishya ry’igorofa rya 15, ngo akunde abone Likes kuri facebook

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Algeria rwakatiye umugabo igifungo cy’imyaka ibiri azira gufata umwana muto akamunaganika mu idirishya ry’inzu ndende agira ngo abakoresha facebook bakunde (likes) iyo foto inshuro nyinshi.
Uyu mugabo yashyize ifoto ye kuri facebook imugaragaza yafatiye umwana hanze y’idirishya, yamunaganitse hanyuma yandika ku rubuga aya magambo, “1,000 likes or I will drop him” bishatse kuvuga “kunda iyi foto inshuro 1000 cyangwa se murekure”.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise basaba ko (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Algeria rwakatiye umugabo igifungo cy’imyaka ibiri azira gufata umwana muto akamunaganika mu idirishya ry’inzu ndende agira ngo abakoresha facebook bakunde (likes) iyo foto inshuro nyinshi.

Uyu mugabo yashyize ifoto ye kuri facebook imugaragaza yafatiye umwana hanze y’idirishya, yamunaganitse hanyuma yandika ku rubuga aya magambo, “1,000 likes or I will drop him” bishatse kuvuga “kunda iyi foto inshuro 1000 cyangwa se murekure”.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise basaba ko uyu muntu atabwa muri yombi kubera icyo gikorwa kigayitse cyo guhohotera uwo mwana.

Nyuma y’ibyo, ku cyumweru Polisi yahise ita muri yombi uyu mugabo, akaba akurikiranweho icyaha cyo gushyira mu byago ubuzima bw’uyu mwana.

Amakuru avuga ko umwana yanaganitswe mu idirishya ry’igorofa rya 15.
Uyu uri mu maboko ya Polisi ngo afitanye isano rya bugufi n’umwana yakoreye ubwo bugome.

Nyiri ubwite nawe ahakana ko ibyo ariwe wabikoze ahubwo akavuga ko byakozwe n’abahinduye iyo foto bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Umubyeyi w’umwana (Se) yasabiye imbabazi uwanaganitse umwana we, abwira urukiko ko uwabikoze yikiniraga. Gusa, urukiko rwo ntirwumvise ubusabe bwe ahubwo rwahamije ko ifoto itahinduwe.

BBC ivuga ko mu gihe gito iyo foto yahise yandikwaho ibitekerezo byinshi bigaragaza umujinya w’abayibonye.

Abanya Algeria bo batutse ibitutsi byinshi umugabo wakoze iryo bara, ndetse bashimira ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kumukanira urumukwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa