skol
startimes

Amerika:Abapolisi barashe ku modoka irimo abana 5 b’abirabura bafite imyaka 9-16

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 11 August 2020 Yasuwe: 5497

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, i Waycross muri leta ya Georgia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abapolisi barashe ku modoka yari irimo abana 5 b’abirabura.


Uyu muryango wo muri Georgia wavuze ko ubwo basubiraga imuhira bavuye muri Walmart, abavandimwe 5 (bafite imyaka 9-16) bakurikiwe n’abapolisi. Kubera ubwoba, abavandimwe bakuru babwiye barumuna babo 3 – bafite imyaka 9, 12 na 14 – kuva mu modoka biruka bakajya mu rugo gushaka se. Icyakora, babonye abo bana bahunze, bivugwa ko umupolisi yarashe kuri abo abana bato badafite imbunda.

Umwana umwe muto, umuhungu w’imyaka icyenda, yatangaje ko umupolisi yarashe byibuze amasasu arindwi, rimwe muri ryo rikaba ryari ryegereye umutwe w’umwana muto.

Usibye ibi, Daily Mail dukesha iyi nkuru yatangaje ko umupolisi wa kabiri yahamagawe nka backup mu gihe uwambere yari akurikiranye abo bana batatu.

Bivugwa ko umupolisi wa kabiri yegereye imodoka aturutse imbere kandi ko yarashe ku modoka ubwo yagendaga imwegera; hanyuma ba bana bakuru bombi (bafite imyaka 15 na 16) bari bayisigayemo basimbutse bava mumodoka mugihe yari ikiri kugenda. Nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu, umupolisi wa mbere yari yagarutse aho yari ari maze abana 3 bato barahunga.

Abavandimwe bombi bakuru uko ari babiri bahise batabwa muri yombi.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyo kibitangaza, WJAX yatangaje ko “uyu musore w’imyaka 16 yashinjwaga gutunga imbunda, gukomeretsa umupolisi, gutwara ibinyabiziga atitonze, gutwara imodoka nta ruhushya no kurenga ku cyapa cyo guhagarara”. Kimwe nibyo, “umwana w’imyaka 15 nawe yashinjwaga gutunga no kugendana imbunda ari umwana muto, kwaka cyangwa kugerageza kwaka imbunda umupolisi, no kubangamira umupolisi”.

Ikindi ni uko abapolisi batangaje ko mu gihe cyo guta muri yombi abo bahungu bombi, habaye amakimbirane hagati y’uw’imyaka 15 n’umupolisi wa kabiri. Kubera iyo mpamvu, umwana muto yarakomeretse bigombaga kuvurwa n’ubuvuzi bwihutirwa (EMS).

Icyakora, nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza ngo uyu musore yaje gusobanura ko atumva impamvu abapolisi babakururiye kuko batigeze bihuta; uyu mwana yari yabwiye kandi News4Jax ko “mu gihe cyo gufatwa, mu gihe yari afite amaboko hejuru, umupolisi yamukubise ku jisho imbunda ye undi mupolisi amukubita mu mugongo”.

Ishami rya polisi rya Waycross muri Georgia ryahamagaye ibiro bishinzwe iperereza.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko iperereza ryibanze rya GBI ryerekanye ko abapolisi babonye abahungu bakora amakosa mu muhanda; nyuma, abapolisi bari bagerageje kubona nimero ya plaque y’imodoka. Kuva icyo gihe aba bapolisi bombi bashyizwe mu kiruhuko mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza. Byongeye kandi, National Association for the Advancement of Colored People (NAACP) ryasabye ko abapolisi barekura umurambo hamwe n’amashusho ya Camera kugira ngo nabo bashobore gukora iperereza.

Umushinjacyaha wa Atlanta, Gerald Griggs, VP wo mu gice cya NAACP Atlanta yaganiriye n’ikinyamakuru cya Atlanta Journal-Constitution, agira ati:

Mfite impungenge cyane ko amasasu yarashwe mu gihe hari abana babigizemo uruhare […] dufite impungenge ko hakoreshejwe ingufu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wa Donald Trump amerewe nabi n’inkiko ashinjwa kunyereza umutungo...

Umucamanza mukuru mu mujyi wa Washington, DC Karl Racine, yemeje ko Ivanka...
4 December 2020 Yasuwe: 4650 0

Urukiko rwahamije Byabagamba icyaha cyo kwiba telefoni rumukatira imyaka...

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije Tom Byabagamba ku cyaha...
24 November 2020 Yasuwe: 4093 0

Bobi Wine yarekuwe by’agateganyo ariko ashobora gufungwa imyaka...

Urukiko rwo mu burasirazuba bwa Uganda rwareze umukandida-perezida Robert...
20 November 2020 Yasuwe: 5460 0

Leta ya Tanzania yajyanwe mu rukiko kubera kubuza kwiga abanyeshuri...

Umuryango Equality Now uharanira uburenganzira bw’abagore, wareze leta ya...
20 November 2020 Yasuwe: 2976 0

Uko iburanisha rya mbere rya Kabuga Felicien i La Haye ryagenze

Umwanya munini wafashwe n’umwanditsi w’urukiko asoma ibiregwa Felicien...
11 November 2020 Yasuwe: 5301 0

Felicien Kabuga yaburaniye mu rukiko rw’I La Haye ku nshuro ya...

Ku nshuro ya mbere, Kabuga Félicien ukurikiranweho ibyaha bya jenoside...
11 November 2020 Yasuwe: 4040 0