skol
fortebet

Bimwe mu byamamare bikomeye byiyemeje gukurikiranira hafi urubanza rwa Rusesabagina

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

George Clooney, icyamamare muri cinema, n’umugore we Amal Clooney, biyememje kuzakurikiranira hafi urubanza rwa Paul Rusesabagina nk’uko byatangajwe na Fondasiyo yitiriwe Clooney.

Sponsored Ad

George Clooney n’umugore we babinyujije mu kigo giharanira amahoro n’urugaga rw’abavoka rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ruharanira uburenganzira bwa muntu, bavuze ko biyemeje gukurikiranira hafi imigendekere y’urubanza rwa Paul Rusesabagina rubera mu Rwanda.

Fondasiyo yitiriwe Clooney ivuga ko Rusesabagina yakomeje kunenga ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda avuga ko ritubahiriza uburenganzira bwa muntu nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.

Don Cheadle wakinanye na Clooney muri filimi z’uruhererekane “Ocean’s Eleven” , akaba ari nawe wakinnye ari Rusesabagina muri filimi Hotel Rwanda, yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko azakurikiranira hafi urubanza rwa Rusesabagina.

Don Cheadle wakinnye Paul Rusesabagina muri Film Hotel Rwanda

Ni mu gihe Rusesabagina akurikiranweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, gutera inkunga iterabwoba, ubugambanyi mu gushimuta no kwibisha intwaro n’ibindi.

Rusesabagina yageze mu Rwanda ku itariki 28 Kanama aturutse i Dubai, aho kuri uyu wa Kane yatangaje ko yisanze mu Rwanda mu gihe yari azi ko aje mu Burundi aho yari yatumiwe n’umupasiteri mu nama nk’uko yabitangarije The New York Times.

Fondasiyo Clooney ivuga ko umuryango wa Rusesabagina wemeza ko akigezwa mu Rwanda yimwe uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi mu by’amategeko n’ubwo kwivuza.

Ikigo CFJ, giharanira ubutabera, gisaba u Rwanda kuzaha Rusesabagina ubutabera nyabwo, kivuga ko kugenzura imigendekere y’imanza bisaba kohereza mu rukiko intumwa itagize aho ibogamiye ikajora uko iburanisha rikorwa, bigashyirwa ku munzani harebwa ko byubahirije amahame mpuzamahanga y’imiburanishirize y’imanza.

Iki kigo kivuga kandi ko akwiye kwemererwa kwihitiramo umwunganizi kandi agakomeza gufatwa nk’umwere igihe cyose atarahamwa n’ibyaha akekwaho.

George na Amal Clooney bavuze ko bafite “abagenzuzi bareba ko iburanisha ridaca ku ruhande amahame mpuzamahanga kandi ko bwana Rusesabagina azahabwa ubutabera buciye mu mucyo kandi butabogamye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa