skol
fortebet

Burundi: Abarimu 2 batawe muri yombi bazira gusambanya abana bigisha barimo uw’imyaka 8

Yanditswe: Sunday 31, May 2020

Sponsored Ad

Abarimu babiri bo mu mujyi wa Bujumbura batawe muri yombi na polisi ku wa 27/05 bashinjwa gufata ku ngufu abanyeshuri bigisha ndetse bombi bemera ibyo bashinjwa.

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Eric Barutwanayo w’imyaka 22, wigishaga muri École maternelle Catholique yo mu gace kirwa Ngagara II, yahengereye abana aha amasomo y’inyongera [cours] barimo kwiga,yegera umwe muri bo w’imyaka 8 amujyana mu kindi cyumba, amufata ku ngufu.

Uyu mwana ageze i muhira, yabwiye ababyeyi be ibyo yakorewe na mwarimu byose, bahita bihutira kubibwira polisi, imuta muri yombi

Undi mwarimu witwa Jean Claude Ndabarushimana w’imyaka 31, wigishaga kuri Lycée du Lac Tanganyika nawe yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa yigishaga.

Uyu mwarimu ngo yamaze iminsi agerageza gushuka uyu mukobwa w’imyaka 18 yigisha,akamubera ibanga nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bugufi yagiye amwoherereza kuri telefoni polisi yabonye.

Uyu mwarimu abonye ko uyu mukobwa amubereye ibamba,yahimbye uburyo kwo kumuta mu mutego,amutumira mu nama yitwa "Comité de mariage" iwe mu rugo.

Uyu munyeshuri ngo ntiyatahuye ko ari umutego,yahise yemera ubutumire bw’uyu mwarimu Jean Claude,ageze mu rugo rwe amufata ku ngufu.

Uyu mukobwa ngo akimara gufatwa ku ngufu yabanje kubigira ibanga gusa nyuma yaje kwigira inama ajya kurega uyu mwarimu kuri polisi atabwa muri yombi.

Mu gitabo gikubiyemo amategeko Mpanabyaha mu Burundi,gufata ku ngufu umwana ari munsi cyangwa ufite imyaka 18 bihanishwa gufungwa imyaka hagati ya 15 na 25, hamwe n’ihazabu iri hagati ya 50.000 na 200.000 Fbu.

Gufata ku nguFu umwana Uri munsi y’imyaka 12 bihanishwa gufungwa ubuzima bwose.

Iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jimbere Magazine,ijye ikurikira ibijyanye no kunenga ibyavuye mu matora ya perezida w’u Burundi yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020.

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Burundi, CNL, Agathon Rwasa,aherutse gutanga ikirego mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, avuga ko amatora yabayemo uburiganya, burimo no gutorera abapfuye.

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020 byerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize amajwi 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Mbere yuko amajwi atangazwa, mu kiganiro Rwasa yagiranye n’Ikinyamakuru Iwacu yavuze ko amatora yabaye mu Burundi atanyuze mu nzira yakwita iya demokarasi.

Rwasa yavuze ko abarwanashyaka benshi ba CNL mu bice bitandukanye bakubiswe, abandi batabwa muri yombi.

Kuwa 28 Gicurasi 2020, Agathon Rwasa yatanze ikirego mu Rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Aganira n’itangazamakuru, uyu munyapolitiki yavuze ko bafite ibimenyetso by’uko amajwi yibwe, birimo ko amafishi y’itora yatanzwe, ayatoreweho n’agaragara mu ibarura ry’amajwi bidahura.

Yavuze ko nta kuntu watanga amakarita 2000 ndetse agatorerwaho ariko wareba ku majwi yabaruwe ugasanga ari mu nsi ya 200.

Ikindi ngo mu gihugu hose bafite ibihamya by’abantu bapfuye, bakorewe amakarita ndetse agatorerwaho.

Ati “Dufite ingero z’aho abapfuye bagaragajwe ko batoye, kubera ko amakarita yabo yakozwe ahabwa abantu bajya kubatorera. Aho dufite ingero nyinshi; muri Muzinda hari abarenga 15, muri Buhayira [muri Komini Murwi] n’ahandi.”

Yavuze ko ibyatangajwe atari ukuri ari ibyacuzwe na CNDD-FDD ndetse ko ibyo byose urukiko nirutabiha agaciro ngo rubahe ubutabera biteguye kujya mu zindi nzego.

Ati “Urukiko nirutaduha ubutabera tuzagana Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ruri Arusha, kubera ko si ikintu cyo kubabarirwa, kurebera ibihugu bikora amanyanga mu matora kandi abantu bakibwira ko bari gutera imbere muri demokarasi.”

Icyakora ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byashimye uburyo amatora yagenze mu ituze, bisaba impande zose kwirinda amakimbirane ashobora kuyashingiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa