skol
fortebet

Burundi : Umukozi muri Perezidanse yakatiwe azira guteza imvururu muri rubanda

Yanditswe: Tuesday 01, May 2018

Sponsored Ad

Urukiko rukuru mu Burundi rwakatiye umuyobozi wakoraga mu biro bya Perezida igihano cy’ igifungo cy’ imyaka itatu nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha imbwirwaruhame zibiba urwango mu baturage, guteza imvururu muri rubanda no kwangisha abaturage ubutegetsi.

Sponsored Ad

Melchiade Nzopfabarushe yanabaye umuyobozi w’ ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ibyaha yaregwaga bishingiye mu mashusho yafashwe ashishikariza abarwanashyaka ba CNDD FDD kurwana n’ abatavugarumwe nabo. Iyo videwo yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga.

Yagize ati “Twamaze kubaza ubwato, tuzabashyira mu bwato tubanyuze mu migezi bage mu kiyaga. Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bakwiye kuguma mu mazu yabo”.

Yakatiwe habura umunsi umwe ngo hatangire ubukangurambaga bwo kuvugurura itegeko nshinga ryo muri 2005 u Burundi bugenderaho.

Umushinjacyaha Aristide Nsengiyumva “Ibi bikwiye guha ubutumwa busobanutse abafite gahunda nk’ iza Nzopfabarushe bakamenya ko umuco wo kudahana udafite umwanya”

Ishyaka CNDD-FDD ryasohoye itangazo rivuga ko ryitandukanyije na Nzopfabarushe.

Riti “Twatunguwe no kumva imvugo y’ urwango isubiza inyuma ubumwe bw’ Abarundi. Ishyaka rirasaba abayoboke baryo kugira uruhare muri politiki ishyira imbere kubabarira”

Me Alexandre Ndikumana wunganira mu mategeko Nzopfabarushe yavuze ko umukiriya we agomba kujuririra icyemezo yafatiwe.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo mu Burundi hatangiye ubukangurambaga bwo kuvugurura itegeko nshinga. Ababinenga bavuga ko iyo referandumu igamije gufasha Perezida Nkurunziza kugumana ubutegetsi kugera muri 2034.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa