skol
fortebet

Dr Nyanzi ushinjwa kwandagaza umugore wa Museveni aragezwa mu rukiko - Menya uko yabanje kwibasira Perezida Museveni

Yanditswe: Monday 10, Apr 2017

Sponsored Ad

Umushakashatsi wahoze ari umwarimukazi muri Kaminuza ya Makerere, Dr Stella Nyanzi ukurikiranyweho kwandagaza umugore wa Perezida Museni, Janet Museveni aragezwa mu rukiko none tariki 10 Mata 2017.
Dr Nyanzi yatawe muri yombi tariki 7 Mata , ubwo yari yakoreshe igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugurira abanyeshuri b’ abakobwa imyambaro ya gikobwa y’ isuku.
Uwo mugore afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Uganda yitwa Kira Road.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala, Kayima Emelian (...)

Sponsored Ad

Umushakashatsi wahoze ari umwarimukazi muri Kaminuza ya Makerere, Dr Stella Nyanzi ukurikiranyweho kwandagaza umugore wa Perezida Museni, Janet Museveni aragezwa mu rukiko none tariki 10 Mata 2017.

Dr Nyanzi yatawe muri yombi tariki 7 Mata , ubwo yari yakoreshe igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugurira abanyeshuri b’ abakobwa imyambaro ya gikobwa y’ isuku.

Uwo mugore afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Uganda yitwa Kira Road.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala, Kayima Emelian yavuze ko Dr Nyanzi akurikiranyweho ibyaha 2 birimo icyo gukoresha nabi mudasobwa no kwandagaza bikorewe kuri murandasi.

Mu kiganiro yahaye televiziyo NTV, Janet Museveni yatangaje ko yababariye Dr Nyanzi, Dr Nyanzi yamagana izo mbabazi.

Dr Nyanzi yibasiwe Janet Museveni, yifashishije urubuga rwa Facebook, akoresheje amagambo y’ urukozasoni anenga umugore wa Museveni akaba na Minisitiri w’ uburezi amuhora ko yashyigikiye ko guverinoma ya Uganda idafite ubushobozi bwo kugurira abakobwa b’ abanyeshuri imyambaro ya gikobwa y’ isuku, nyamara Museveni yarabyemereye abo banyeshurikazi ubwo yimamazaga mu matora aheruka y’ umukuru w’ igihugu.

Dr Nyanzi ahamwe n’ ibyo byaba uko ari bibiri yahanishwa imyaka itatu y’ igifungo n’ ihazabu ya miliyoni 1 n’ ibihumbi 400 by’ amashilingi ya Uganda.

Inkuru zanditswe kuri Dr Nyanzi:
Uganda: Museveni natsinda amatora njye nzareka imibonano no kwikinisha-Dr. Stella

Uganda: Dr. Stella Nyanzi noneho ngo azitwika rugongo M7 natorwa

Uganda: Uru si urwango gusa; “Uganda irwaye icyorezo cyitwa Museveni” Dr. Stella Nyanzi

Uganda: “M7 ni uwigize umuperezida….Umunsi mubi mu mateka ya demokarasi”_Dr. Stella

"Kiiza Besigye ni Yesu Kristu" "Mwaaah, mwaah, mwaah"_Dr. Stella Nyanzi

Umwarimukazi arashinjwa guharabika umugore wa Perezida Museveni

Kaminuza ya Makerere yirukanye Umwarimu watutse umugore wa Perezida Museveni

Umwarimukazi uherutse kwandagaza Umugore wa Museveni yatawe muri yombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa