skol
fortebet

EU yafatiye ibihano abayobozi bakuru barindwi ba Congo kubera ibyaha by’ ihohoterwa

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Akanama k’Abaminisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza, katangaje kafatiye ibihano abayobozi bakuru barindwi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera uruhare bagize mu bikorwa by’ihohoterwa byabaye muri kiriya gihugu.
Abo bayobozi bashinjwa kubangamira demokarasi mu gihe cy’imvururu zivugwa muri RDC zazamuwe no kutavuga rumwe kuri manda ya Perezida Joseph Kabila, igomba kurangira kuwa 20 Ukuboza 2016. (...)

Sponsored Ad

Akanama k’Abaminisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza, katangaje kafatiye ibihano abayobozi bakuru barindwi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera uruhare bagize mu bikorwa by’ihohoterwa byabaye muri kiriya gihugu.

Abo bayobozi bashinjwa kubangamira demokarasi mu gihe cy’imvururu zivugwa muri RDC zazamuwe no kutavuga rumwe kuri manda ya Perezida Joseph Kabila, igomba kurangira kuwa 20 Ukuboza 2016.

Ibihano abo bayobozi bakorana bya hafi na Perezida Kabila bahawe birimo; gufatirwa imitungo yabo no gukumirwa gukorera ingendo mu bihugu bigize uriya muryango.

Nkuko Radio Okapi yabitangaje, abo bayobozi ni Ilunga Kampete, Umuyobozi w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, Gabriel Amisi Kumba; Umuyobozi w’Ingabo zo mu gace k’Uburengerazuba, John Numbi wahoze ayobora Polisi, Célestin Kanyama, Komiseri wa Polisi muri Kinshasa.

Hari kandi Delphin Kaimbi ushinzwe ubutasi mu gisirikare, Ferdinand Ilunga Luyolo ushinzwe umutwe gutabara ahabaye imvururu muri Polisi y’Igihugu na Roger Kibelisa ukuriye ishami ry’umutekano w’imbere mu gihugu mu rwego rw’ubutasi.

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri EU, bavuze ko ibikorwa byo guhohotera abigaragambyaga muri RDC byaguyemo abasaga 50 hagati ya 19 na 20 Nzeri 2016, basaba Guverinoma gukorana n’inzego z’iperereza zikorera mu mucyo kandi zigenga kugira ngo ubutabera nyabwo butangwe ku bakekwaho kubigiramo uruhare.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi waboneyeho kuvuga ko uzakurikiranira hafi intambwe yo gusangira ubutegetsi muri RDC, kandi ngo witeguye gufata ibindi bihano kubazayibangamira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, akaba n’Umuvugizi wa Leta, Lambert Mende, yavuze ko nta burenganzira umuryango w’akarere nk’uw’Ubumwe bw’u Burayi ufite bwo gufatira igihugu cyigenga cyangwa abayobozi bacyo ibihano nka biriya utabanje kubinyuza mu kanama gashinzwe umutekano ka Loni.

Yagize ati “RDC iranenga iyi mikorere kandi igiye kuyirwanya ndetse na biriya bihano. Turasaba ubufasha bw’abaturage bacu bamenye ko Lumumba atapfiriye ubusa. Tumaze imyaka 56 twigenga, ni ngombwa ko abanyaburayi bamenya ko tutari igihugu cy’u Burayi.”

Akomeza avuga ko bazaregera inkiko z’u Burayi n’akanama k’umutekano ka Loni kuko ibyakozwe bitemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa