skol
startimes

Felicien Kabuga yaburaniye mu rukiko rw’I La Haye ku nshuro ya mbere

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 November 2020 Yasuwe: 1512

Ku nshuro ya mbere, Kabuga Félicien ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yagejejwe mu rukiko i La Haye mu Buhorandi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11/11/2020.


Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ni rwo rumuburanisha.

Uyu munsi,Kabuga yasomewe ibyaha aregwa, birimo jenoside n’ubufatanyacyaha muri jenoside.Imbere y’uru rukiko yunganiwe na Emmanuel Altit.

Iburanisha ry’ibanze ryatangiye kuri iki gicamunsi,rikaba rigomba gukomeza.

Nyuma y’aho Umucamanza w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ategetse ko Kabuga Felicien yoherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi, kuwa Mbere tariki ya 26 yagejejwe muri gereza ya Loni muri icyo gihugu

Tariki ya 21 Ukwakira 2020 ni bwo Umucamanza wa IRMCT Iain Bonomy, yategetse ko Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa kuburanishirizwa i La Haye mu Buholandi mu rwego rwo kubahiriza inyungu z’ubutabera muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abunganira Kabuga mu by’amategeko basabye ko yaburanira mu Bufaransa kubera impamvu zishingiye ku buzima bwe butameze neza.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020 ari na ho yari amaze amezi atanu afungiwe. Muri Kamena Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT ngo ibe ari yo imuburanisha nk’uko inyandiko zashyiriweho kumuta muri yombi zibiteganya.

Kabuga Félicien yari umwe mu bantu bashakishwa cyane ku Isi akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, akavuga ko we nta “Mututsi n’umwe yigeze yica”.

Gusa abatangabuhamya bamushinja bavuga ko nubwo atigeze afata umuhoro ngo yinjire mu bwicanyi yaguriye abicanyi imihoro n’izindi ntwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihugu hose.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bobi Wine yarekuwe by’agateganyo ariko ashobora gufungwa imyaka...

Urukiko rwo mu burasirazuba bwa Uganda rwareze umukandida-perezida Robert...
20 November 2020 Yasuwe: 2910 0

Leta ya Tanzania yajyanwe mu rukiko kubera kubuza kwiga abanyeshuri...

Umuryango Equality Now uharanira uburenganzira bw’abagore, wareze leta ya...
20 November 2020 Yasuwe: 441 0

Uko iburanisha rya mbere rya Kabuga Felicien i La Haye ryagenze

Umwanya munini wafashwe n’umwanditsi w’urukiko asoma ibiregwa Felicien...
11 November 2020 Yasuwe: 2748 0

Felicien Kabuga yaburaniye mu rukiko rw’I La Haye ku nshuro ya...

Ku nshuro ya mbere, Kabuga Félicien ukurikiranweho ibyaha bya jenoside...
11 November 2020 Yasuwe: 1512 0

Umuryango wa Paul Rusesabagina watanze ikirego mu rukiko rw’Africa...

Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko abanyamategeko washyizeho ejo ku wa...
28 October 2020 Yasuwe: 1709 0

"Kujya mu Burundi kuburana ninko kwiyahura" –Pierre Buyoya

Pierre Buyoya wahoze ayoboye igihugu cy’U Burundi uherutse gukatirwa...
25 October 2020 Yasuwe: 2642 0