skol
fortebet

Gen. Kale Kayihura urukiko rumukurikiranyeho gushushubikana Abanyarwanda

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwa gisirikare rwo mu murwa mukuru Kampala wa Uganda rwashinje Jenerali Kale Kayihura, wahoze ari umukuru wa polisi y’iki gihugu, gufasha mu gucyura impunzi z’Abanyarwanda n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Abashinjacyaha barega Jenerali Kayihura gufasha mu icyurwa ku ngufu ry’impunzi z’Abanyarwanda nka Liyetona Joel Mutabazi wakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda wahoze mu basirikare barinda Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Itsinda ry’abapolisi bakuru barindwi, byikekwa ko bakoranaga bya hafi na Jenerali Kayihura, nabo bashinjwa ibirego nk’ibyo.

Jenerali Kayihura wahoze ari ntakorwaho, anashinjwa kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare nk’imbunda n’amasasu.

Igisirikare kivuga ko hagati y’umwaka wa 2010 n’uyu mwaka wa 2018, inshuro nyinshi Jenerali Kayihura yahaye imbunda abagize umutwe w’ubwirinzi wa Boda Boda 2010, witiriwe abatwara abagenzi kuri moto.

Abashinjacyaha bongeyeho ko yananiwe kugenzura no kumenya ingano y’imbunda n’amasasu byahawe imitwe itandukanye ya polisi.

Jenerali Kayihura ahakana ibyo byose aregwa. Yayoboye polisi ya Uganda mu gihe cy’imyaka 13, muri icyo gihe polisi ya Uganda ikaba yaramamaye mu bikorwa by’urugomo byibasiraga impirimbanyi n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye ko Jenerali Kayihura aryozwa ibirego by’iyicarubozo n’andi mabi bivugwa ko byakorewe Abanya-Uganda bafungiye mu mujyi wa Jinja mu burasirazuba bw’igihugu.

Yirukanwe mu kwezi kwa gatatu nuko atabwa muri yombi mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka. Kuva icyo gihe afungiye muri gereza ya gisirikare. Benshi bacyeka ko imigambi yari afite muri politiki ari yo yihishe inyuma yo gukurwa ku mirimo ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa