skol
fortebet

Gen. Kayihura yarezwe muri ICC kubera ibyaha bikomeye bifite aho bihuriye n’ u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 06, Mar 2018

Sponsored Ad

Gen. Kale Kayihura wari umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda yarezwe mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC ku byaha byibasiye inyoko muntu akekwaho kuba yarakoze afatanyije n’ abandi bapolisi bakuru ba Uganda ubwo boherezaga ku gahato itsinda ry’ Abanyarwanda ngo basubire iwabo.
Iri tsinda ry’ Abanyarwanda riyobowe na Rugema Kayumba, niryo ryatanze ikirego mu Urukiko Mpuzamahanga ICC I Hague rivuga ko ryimwe ubutabera muri Uganda nk’uko Dail monitor yabitangaje.
Ibi bibaye nyuma y’ igihe (...)

Sponsored Ad

Gen. Kale Kayihura wari umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda yarezwe mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC ku byaha byibasiye inyoko muntu akekwaho kuba yarakoze afatanyije n’ abandi bapolisi bakuru ba Uganda ubwo boherezaga ku gahato itsinda ry’ Abanyarwanda ngo basubire iwabo.

Iri tsinda ry’ Abanyarwanda riyobowe na Rugema Kayumba, niryo ryatanze ikirego mu Urukiko Mpuzamahanga ICC I Hague rivuga ko ryimwe ubutabera muri Uganda nk’uko Dail monitor yabitangaje.

Ibi bibaye nyuma y’ igihe gito u Rwanda na Uganda umubano wabyo ujemo agatotsi ndetse hanacicikanye amakuru menshi avuga ko Abanyarwanda bari muri Uganda bahohoterwa.

Ibyaha Gen. Kayihura na bagenzi be baregwa birimo ibyaha by’ urugomo, ibyaha by’ intambara, ndetse n’ ibyaha bifitanye isano na jenoside.

Gen Kayihura wari umaze imyaka irenga 12 ari Umukuru wa Polisi ya Uganda yirukanywe ku mirimo ku Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018, Perezida Museveni amusimbuza Okoth Ochola. Ntabwo ICC imukurikiranye wenyine kuko areganwa n’ abandi ba polisi bakuru ba Uganda 16 barimo SSP Nixon Agasiirwe, SCP Aguma Joel.

Iri tsinda rya Kayumba rivuga ko hagati ya 2010 na 2017, impunzi z’abanyarwanda zabaga muri Uganda, abagande bafite inkomoko mu Rwanda, ndetse n’aabanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda bagiye bahatirwa n‘igipolisi cya Uganda gutaha. Iri tsinda kandi rivuga ko ibi byose ngo byakorwaga na Gen Kayihura n’abo yari ayoboye bafatanyije na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.

Mu batunzwe agatoki muri iki kirego harimo Aguma, wavuzweho gushimuta Joel Mutabazi washyikirijwe Leta y’u Rwanda akaburanishwa agakatirwa gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC. Havugwamo kandi uwitwa Olivier Rukundo washimutiwe mu karere ka Kisoro muri iki gihugu cya Uganda nawe agakatirwa gufungwa burundu.

Kayumba yasabye urukiko ko we n’itsinda rye barindwa ubugizi bwa nabi bwose bashobora gukorerwa mu gihe icyo aricyo cyose uyu Gen. Kayihura yaba amaze kumenya ko bamujyanye mu nkiko. Bavuze kandi ko bishinganishije haba muri Uganda no mu bindi bihugu.

Iki kirego gitanzwe nyuma y’amezi abiri urukiko rwo muri Uganda ruburanishije abantu 9 barimo abapolisi bakuru muri Uganda, bashinjwa ko muri 2013 bashimuse Lt Joel Mutabazi wigeze kuba mu basirikare barinda umutekano wa Perezida w’u Rwanda, maze akaza gushyikirizwa Leta y’u Rwanda, ubutabera bukamukatira igifungo cya burundu muri 2014 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa