skol
fortebet

Hahishuwe uko Kabuga Felicien yafashwe bitewe n’umuhungu we wahoraga ajya kumusura

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

Hari byinshi bigitangazwa ku buryo Félicien Kabuga yafashwe, Koloneri Eric Emeraux ukuriye ishami rya jenoside n’ibindi byaha muri polisi y’Ubufaransa avuga ko Kabuga yari uwa kabiri inyuma ya Osama Bin Laden mu bantu bashakishwaga ku isi, anavuga uko bamugezeho.

Sponsored Ad

Bwana Kabuga azasubira mu rukiko kuwa gatatu aburana ku kuvanwa mu Bufaransa, ibyo uruhande rwe rutifuza, mu gihe urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rusaba ko ajyanwa muri gereza y’ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi.

Koloneri Emeraux yabwiye ikinyamakuru Financial Times ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo bahawe amakuru na polisi y’Ubwongereza ko Kabuga ashobora kuba ari mu Bufaransa cyangwa mu Bubiligi.

Polisi y’Ubwongereza yari imaze kubona ko umwe mu bana (ni umuntu mukuru) ba Bwana Kabuga buri gihe yavaga mu Bwongereza akajya mu Bubiligi no mu Bufaransa nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.

Bifashishije ikoranabuhanga rya telephone bakurikiranye ingendo z’uyu muntu i Asnières-sur-Seine aho Bwana Kabuga yafatiwe, bakurikirana n’abandi bantu bo mu muryango we bahagendaga.

Ubwo mu Bufaransa bahagarikaga ubuzima busanzwe (lockdown) kubera coronavirus, umwe muri bo we yakomeje kujya aho Kabuga yari acumbitse.

Koloneri Emeraux avuga ko bemejwe neza ko uwafashwe ari Kabuga nyuma y’ibipimo yakorewe bahereye ku bindi bipimo bya DNA byari byarafashwe ubwo yacikaga abamuhigaga amaze kuvurirwa mu Budage mu 2007.

Ati: "Kuri twe, abantu bashakishwaga kurusha abandi ku isi ni babiri. Hari [Osama] Bin Laden ubu wapfuye… inyuma ye hari Félicien Kabuga wari numero ya kabiri".

Kugeza ubu ntiharamenyekana abafashije Kabuga kwihisha ubutabera mu myaka 26 ishize, Koloneri Emeraux avuga ko nabo batazi neza igihe Bwana Kabuga yagereye mu Bufaransa.

Muri Kenya aho bivugwa ko yahungiye nyuma ya Jenoside, umunyamakuru William Manuhe wagerageje kumushyikiriza FBI yishwe mbere gato y’uko abigeraho nk’uko mukuru we yabibwiye BBC.

John-Allan Namu undi munyamakuru wo muri Kenya wagerageje gukurikirana aho Bwana Kabuga yari yihishe, nawe yabwiye BBC ko yahuye n’ibibazo kugeza ubwo ari we ujya mu bwihisho.

Aba bombi bemeza ko Kabuga yari akingiwe ikibaba n’abantu bakomeye.

Bwana Namu avuga ko abari bamukingiye ikibaba atari abo muri Kenya gusa ahubwo no mu yandi mahanga yagendagamo.

Nyuma y’ifatwa rya Kabuga, Ahishakiye Naphtal, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yabwiye BBC ko "muri iyi myaka y’ubutegetsi bwa Emmanuel Macron mu Bufaransa hari byinshi byahindutse" mu gukurikirana abaregwa jenoside.

ku wa gatandatu Tariki ya 16 Gicurasi 2020, saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo Kabuga yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo ahitwa Asnières-sur-Seine.

Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo n’icyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Kabuga yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana cyane ko bashyingiranye ubugira kabiri.

Kabuga w’imyaka 84, ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura byashishikarije Abahutu kwica Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi,Kabuga yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida Daniel Toroitich arap Moi.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Ubufaransa rivuga ko nyuma ya Jenoside, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa