skol
fortebet

Ibyari byanditse mu ibaruwa irimo uburozi yohererejwe Trump byamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri Canada yarezwe n’urukiko rwa leta ya Amerika koherereza Perezida Donald Trump ibaruwa irimo uburozi bwa ricin.

Sponsored Ad

Pascale Ferrier w’i Québec, yatawe muri yombi ku cyumweru ari kwinjira muri leta ya New York ku mupaka w’ahitwa Buffalo. Abategetsi bavuga ko yari yitwaje imbunda.

Pacale yavuze ko atemera icyaha aregwa cyo gushaka guhungabanya perezida.

Iyo baruwa bivugwa ko yoherejwe mu cyumweru gishize, havumbuwe ubukana bwayo itaragera muri White House.

Muri iyo baruwa, uwayanditse asaba Bwana Trump guhagarika kwiyamamaza, ariko harimo na ricin, uburozi karemano buba mu ntete z’ikimera cyo mu bwoko bw’ibibonobono.

Muri iyo baruwa kuri Bwana Trump yari yanditsemo ati: "Nakuboneye izina rishya: ’Umunyagitugu usa nabi’". FBI ivuga ko kuwa kabiri ari bwo uregwa yashyikirijwe urukiko i New York.

Iyo baruwa irakomeza iti: "Nizere ko uyikunda. Urasenya Amerika uyijyana mu kaga. Mfite babyara banjye muri Amerika, rero sinshaka indi myaka ine muri kumwe nka perezida. Hagarika kujya mu matora."

Ibaruwa ivuga ubwo burozi nk’"impano idasanzwe" kandi ko "nidakora, nzashaka ubundi buryo nkugezaho uburozi, cyangwa nzakoreshe imbunda yanjye ninshobora kuza."

FBI ivuga ko iyo baruwa iriho ibimenyetso by’intoki (fingerprints) z’uregwa.

Bikekwa ko yohereje ubundi burozi nk’ubu ahantu hatanu muri Texas, harimo muri gereza no mu biro by’umupolisi mukuru nk’uko bivugwa n’inyandiko z’urukiko.

Madamu Pascale ku wa kabiri nimugoroba mu rukiko rw’i Bufallo, New York, yari kumwe n’umuntu usemura Igifaransa nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Umunyamategeko we yasabye ko habanza kumenyekana neza niba umwirondoro w’uregwa uhuye n’uw’uwazanywe mu rukiko.

Umucamanza yavuze ko iburanisha rindi rizaba tariki 28 z’uku kwezi kwa cyenda. Uregwa arakomeza gufungwa kugeza icyo gihe kuko abashinjacyaha bavuga ko ashobora gucika arekuwe.

Pascale Ferrier ni inde?

Pascale Cécile Véronique Ferrier, afite imyaka 53, akora ibijyaye na ’computer programming’, ubusanzwe akomoka mu Bufaransa, yahawe ubwenegihugu bwa Canada mu 2015 nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Mu kwezi kwa gatatu 2019, yafungiwe muri leta ya Texas aregwa kwitwaza imbunda binyuranyije n’amategeko, n’uruhushya ruhimbano rwo gutwara imodoka nk’uko inyandiko zo muri gereza zibivuga.

Yoherejwe muri Canada nyuma y’uko abategetsi babonye ko Visa ye muri Amerika yari yararangiye kandi yahakoze icyaha nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New York Times.

Kugeza ubu bivugwa ko uburozi bundi yohereje muri leta ya Texas nta muntu bwagize icyo butwara kuko bwavumbuwe mbere.

Ku wa mbere abapolisi muri Québec basatse inzu ye iri ahitwa Saint-Hubert bavuga ko ibirimo bihuye n’uregwa.

Ubwo yafatirwaga ku mupaka yinjira muri Amerika, yari yitwaje imbunda, amasasu n’icyuma mu modoka ye.

Ricin ni iki?

Ni uburozi bushobora kugera mu mubiri w’umuntu abumize, abuhumetse, cyangwa abutewe mu rushinge, bukamutera isesemi, kuruka, kuvira imbere no kudakora kw’ingingo z’imbere mu mubiri.

Nta muti w’ubu burozi bwa ricin uzwi.

Iyo igeze mu muntu ashobora gupfa mu gihe kiri hagati y’amasaha 36 na 72 bitewe n’ingano yafashe nk’uko bivugwa n’ikigo cya Amerika cyo kwirinda no kurwanya ibyorezo, CDC.

Ubu burozi bushobora gutunganywa mu buryo butandukanye harimo no gukora ifu yabwo itumuka.

Ibiro bya perezida wa Amerika n’ibindi biro bya leta muri Amerika mbere byigeze kohererezwa ubu burozi bwa ricin.

Mu 2014, umugabo wo muri Mississippi yakatiwe gufungwa imyaka 25 kubera kohereza ibaruwa irimo ricin kuri Perezida Barack Obama n’abandi bategetsi.

Shannon Richardson, umugore uzwi kuri za televiziyo muri Amerika, nawe mu 2014 yakatiwe gufungwa imyaka 18 kubera koherereza ricin Bwana Obama n’uwahoze akuriye umujyi wa New York, Michael Bloomberg.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa